Kagame Yaganiriye Na Clinton Ku Mubano W’u Rwanda N’Amerika

Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mbere yo gukorana ikiganiro n’itangazamakuru yabanje kugirana ikiganiro na Bill Clinton waje uhagarariye itsinda ryoherejwe na Guverinoma y’Amerika mu Kwibuka ku nshuro ya 30.

Ubwo yavuganiraga n’abanyamakuru yababwiye ko yaganiriye na Clinton ibyerekeye umubano hagati y’u Rwanda na Amerika.

Kagame yavuze ko mu byo yaganiriye na Clinton harimo no ku nyito idahwitse Blinken yakoresheje ubwo yafataga mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo mvugo ikaba itakiriwe kimwe kuko hari aho ivuga ko ifashe mu mugongo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Ku rukuta rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda handitse ko mu bindi aba banyacyubahiro baganiriyeho harimo n’uko umubano hagati ya Kigali na Washington wakomeza kuzamuka.

- Advertisement -

Baganiriye kandi no ku kibazo cya M23 ndetse n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu butumwa buri kuri X ya Perezidansi y’u Rwanda handitse ko muri ibyo biganiro hashimangiwe ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeza ariko “mu bwubahane”.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere yavuze ko hashize imyaka 29 ni ukuvuga mu mwaka wa 2015 asabye Amerika kubaha umunsi Abanyarwanda bibukiraho Abatutsi bazize Jenoside, bakirinda kubavangira ngo bazane ibindi bihabanye n’igisobanuro cy’italiki ya 07, Mata, buri mwaka.

Mu ibaruwa Guverinoma y’u Rwanda yandikiye iya Amerika, icyo gihe yavuze ko Amerika cyangwa undi uwo ari we wese ashobora kugira icyo ashinja cyangwa anenga u Rwanda mu yindi minsi y’umwaka ariko ko ku italiki yavuzwe haruguru, isi yose iba igomba kubaha impamvu uwo munsi wihariye ku Banyarwanda.

Bill Clinton niwe wayoboraga Amerika ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yigeze kwerurira isi ko Amerika n’amahanga muri rusange batakoze ibyari bikwiye ngo bahagarike Jenoside kandi ko ibyabaye mu mateka ntawabisiba.

Icyakora yavuze ko igisigaye ari ugufasha abayirokotse kwiyubaka kugira ngo, noneho, babeho ntawe ubatera ubwoba kandi babeho bateye imbere.

Nasabye Abanyamerika Kujya Baduha Amahoro Ku Munsi Wo Kwibuka- Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version