Umunyarwanda Sahabo Yabaye Umukinnyi W’Ukwezi Wa Standard Liège

Sahabo ni Umunyarwanda ukina muri Standard de Liège imwe mu makipe akomeye yo mu Bubiligi.

Yagizwe umukinnyi w’ukwezi nyuma yo guhigika abo bahatanaga barimo Marlon Fossey, William Balikwisha, Bodart Arnaud na  Moussa Djenepo.

Umutoza mukuru w’iyi kipe witwa Ivan Leko yaje kubona ko Shahabo azi gukina neza, ahitamo kumugeza ku bandi bayobozi ba Standards de Liège kugira ngo barebe niba yayikinira.

Ni nyuma yo kwitegereza uko yakinaga ari ahitwa Malaga muri Espagne.

Sahabo ahembwe nyuma yo gukina imikino ine, harimo umwe ikipe ye yakinnye na Borussia Dortmund indi itatu ayikina mu kiswe Jupiler Pro League.

Uyu Munyarwanda ukiri muto kandi yakinnye umukino na Kortrijk ndetse yitwara neza imbere y’amakipe ya  Dortmund, Cercle Brugge na Royal Antwerp.

Mu mukino na Dortmund yamaze iminota 60 mu kibuga; umukino ukaba wararangiye ari ibitego3-3, nyuma akina undi mikino wahuje ikipe ye na Kortrijk urangira ari 1 cya Liège ku busa bw’iyo bari bahanganye.

Umukino yakinnye na Cercle Brugge kandi warangiye ikipe ye itsinze 1-1, biranganya.

Undi mukino yakinnye na Royal Antwerp warangiye awitwayemo neza kuko yakinnye iminota 73 yose.

Mbere y’uko ajya muri Standard de Liège Sahabo yari amaze gukina seasons ebyiri muri Shampiyona y’abafite munsi y’imyaka 19 yo mu Bufaransa yitwa Ligue 1 .

Yakiniraga  LOSC Lille.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version