Abana bo mu mashuri yisumbuye atandukanye bari gutegurwa ngo bazavemo abayobozi bazi gufata ibyemezo neza kugira ngo bazigirire akamaro kandi bazavemo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu bavuye mu bigo bitandukanye mu Rwanda bakurikirana inyigisho za iLead bari guherwa mu Mujyi wa Kigali.
iLead ni gahunda yo kongerera ubushobozi urubyiruko kugira ngo ruzavemo abantu bafitiye igihugu akamaro ubwo bazaba babaye abayobozi.
iLead ni gahunda ikorwa ku bufatanye n’umuryango Africa New Life ufasha abana mu burezi.
Muri Afurika uyu muryango ukorera mu Rwanda gusa.
Abanyeshuri bigishwa kuzavamo abayobozi bafite indangagaciro binyuze mu matsinda bahuriramo bagasoma ibitabo bitandukanye, aho bungurana ubumenyi ku bijyanye n’imiyoborere.
Abahuguwe bavuga ko bungutse ubumenyi bwerekana umuyobozi w’intangarugero mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.
Ishimwe Oscar ati: ” Ubuyobozi butangirira kuri wowe, iyo wabashije kwiyobora ubasha kuyobora n’abandi.”
Keza Diana Irera nawe avuga ko byamufashije kwigirira icyizere no kuzirikana ko ari mu bantu bashobora kuzayobora u Rwanda mu nzego zitandukanye.”
Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries, Pasiteri Fred Isaac Katagwa avuga ko bifuza kubaka politiki ijyanye n’imiyoborere myiza hashingiwe ku rubyiruko.
Ngo urubyiruko rwigishwa kwihangana, kumenya uko ibintu muri iki gihe ku isi biteye, bakabwirwa ko umuyobozi arangwa no kwihangana.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko u Rwanda nirugira abanyeshuri bafite indangagaciro za iLead nta kabuza ruzagira abayobozi beza.
Dr. Mbarushimana avuga bafatanyije na iLead bifuza kurema umuntu uzashobora kwigirira akamaro akanakagirira igihugu.
Kuva mu mwaka wa 2022, iLead imaze kugera mu bigo by’amashuri yisumbuye 198 mu turere twose ikaba inakurikirwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi 76.