Ambasaderi w’agateganyo wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye Dorothy Shea yabwiye Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi ko M23 imaze amezi abiri yarabujije MONUSCO kugera ku bakeneye ubufasha, ibintu Amerika isaba ko bigomba guhinduka.
Umutwe M23 umaze amezi hafi atandatu warafashe Goma, abenshi mu bayituye bakavuga abawuyobora babategetse neza.
Yahafashe imaze kwirukana abasirikare ba DRC, bajyana n’abacanshuro bari biganjemo abo muri Roumania bari barahawe ikiraka na Kinshasa ngo ibafashe kwirukana M23 ariko ibabera ibamba.
Mu mirwano icyo gihe yabereye i Goma kandi yahitanye abasirikare ba Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari bagize SADC batari bacye.
Ibyakurikiyeho nyuma byatumye M23 ishinga ibirindiro muri Goma ndetse iragura ifata na Bukavu.
Ku byerekeye ibyo Shea uhagarariye Amerika muri UN yavuze, harimo ko umuhati u Rwanda na DRC bashyizeho ngo amahoro agaruke ari uwo gushimwa kandi utanga icyizere cy’amahoro arambye.
Ikigoye, nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, ni uko hakiri imitwe yitwaje intwaro ikiri muri kariya gace ikibangamira ishyirwa mu bikorwa by’ayo masezerano, akavuga ko iyo mitwe ituma na MONUSCO idakora neza inshingano zayo.
Muri yo harimo na M23, ashinja no kubuza ubuyobozi bwa MONUSCO gusimburanya ingabo zayo.
Ndetse ngo ni ngombwa ko izi ngabo zihabwa uburyo bwatuma zigira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yaraye asinywe hagati ya Kigali na Kinshasa.
Abayobozi b’uyu mutwe, ku ruhande rwabo, bahangayikishijwe n’ibiganiro bari kugirana na Leta ya DRC biri kubera i Doha muri Qatar.
Imigendekere yabyo itandukanye n’iy’ibyabaye hagati ya Kigali na Kinshasa biyobowe na Amerika.