Dr.Jean Claude Semuto Ngabonziza ni Umyunyarwanda w’imyaka 40 y’amavuko. Aherutse kuvumbura ubwoko butari buzwi bw’agakoko gatera igituntu kandi avumbura n’uburyo bwo kukarwanya.
Ni ibintu avuga ko bihesha ishema u Rwanda.
Uyu muhanga mu binyabuzima n’imikorere yabyo akaba asanzwe ashinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, avuga ko igituntu ari imwe mu ndwara zandura zikunze kwibasira abaturage bo mu bihugu bikennye bitewe ahanini n’imibereho yabo.
Yaje gusanga agomba kubikoraho ubushakashatsi ngo arebe niba nta musanzu yatanga mu kurwanya iyi ndwara yandura kandi yica.
Nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse, yaje kuvumbura ubwoko bwa munani(8) bw’agakoko gatera igituntu buzwi nka Lineage 8.
Niwe wabuvumbuye bwa mbere ku isi kuko nta handi bwari bwaranditswe mu bitabo by’abahanga.
Dr. Semuto avuga ko uretse ubushakashatsi ku gakoko gatera igituntu, yakoze ubundi bwagaragaje itandukaniro mu buryo uburwayi bw’igituntu bwari busanzwe bupimwa bukavurwamo igituntu ku isi yose guhera mu mwaka wa 2010.
Avuga ko ubwo buryo bushya bwo gusuzuma mbere y’uko umurwayi atangira imiti bwatumye mu gihe habonekaga abafite igituntu cy’igikatu bagera ku 100 haboneka abari munsi ya 50.
Yemeza ko ibyo yageze ho muri ubwo bushakashatsi ari ishema ku Rwanda kandi bikaba intambwe ifatika mu buvuzi bw’igituntu.
Igituntu ni indwara yandura. Ikunze kwibasira abantu bafite ubudahangarwa buke kandi irica.
Igituntu kandi kigira amoko kuko hari n’igituntu cy’igikatu kica vuba.
Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ivuga ko buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi bashya b’igituntu bagera ku 6,000 kandi 400 muri bo kikabahitana.