Umunyarwandakazi Wajyanywe Mu Bufaransa Ari Ikibondo Ararangisha Umuryango We

Jeannine Urambariziki avuga ko ari Umunyarwandakazi wajyanywe mu Bufaransa mu mwaka wa 1991, ubu akaba afite imyaka 33.

Muri video nshya yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, Urambariziki avuga ko yakoze iyo video agamije kureba niba hari uwamumenya mu bo bafitanye isano cyangwa uwari inshuti y’iwabo.

Ati: “ Nkoze iyi video ngo ndebe ko hari uwo mu muryango wacu waba akiraho akamenya”.

Jeannine Urambariziki avuga ko ari Umunyarwandakazi wajyanywe mu Bufaransa mu mwaka wa 1991

Avuga ko ubwo yageraga mu Bufaransa yari ari kumwe n’abandi bana bato 32.

Batanu muri bo babohereje ahitwa Strasbourg, muri bo bane babonye benewabo ariko we asigara ntawe arabona.

Urambaziki avuga ko akoze iyi video nyuma y’imyaka 30 ageze mu Bufaransa kandi yizeye ko noneho azabona mwenewabo.

Uyu Munyarwandakazi avuga ko Inkotanyi ari zo zamurokoye aho yari ari kumwe na Nyina wari wapfuye, zimukura mu mugongo we yatemwe mu mugongo no ku kibuno.

Urambariziki akiri umwana muto

Mu muhati we wo kumenya aho akomoka no kureba niba nta benewabo babonetse, Jeannine Urambaziki avuga ko  taliki 29, Ukwakira, 2024 azasura u Rwanda.

Afite icyizere ko iyi video izamufasha kubona bamwe mu muryango we baba bagihumeka.

IBUKA yabyinjiyemo…

Dr. Philbert Gakwenzire uyobora IBUKA avuga ko Umuryango ayobora watangiye gukurikirana ngo umenye niba hari abo mu muryango wa Jeannine Urambaziki ba bakiriho.

Yabwiye Taarifa ko IBUKA iri kubikora ibinyujije mu buryo isanzwe ikoramo, ibyo yise ‘networks zacu’.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abana b’Abanyarwanda bahungishijwe n’abagiraneza bajyanwa mu Butaliyani no mu Bufaransa.

Hari n’abajyanywe ahandi.

Dr. Philbert Gakwenzire

Mu myaka yatambutse Taarifa yamenye ko hari Abanyarwanda bajyanywe mu Butaliyani ari abana, ubu bashaka gutaha iwabo.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kumenya inkomoko ye.

Iyo umuntu atazi aho akomoka n’abo bafitanye isano, akurana icyuho mu buzima bwe bwo mu mutwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version