Umunyemari Alfred Nkubiri YAFUNGUWE

Alfred Nkubiri wari ugiye kumara umwaka afunzwe yafunguwe. Nkubiri yaregwaga ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nirwo rwanzuye ko uriya munyemari afungurwa. Saa saba nibwo urubanza rwasomwe.

Kuwa Gatatu tariki 19, Gicurasi, 2021 nibwo bwari byitezwe ko  Inteko y’abacamanza bane baburanishije urubanza rw’umunyemari Alfred Nkubiri yari burusome.

Icyo gihe yararusubitse kubera impamvu z’uko umwanditsi warwo yitabiriye andi maburanisha bituma adashobora kurangiza kurwandika. Ruzasomwa tariki 18, Kamena, 2021 Saa kenda z’amanywa nabwo rwarasubitswe

- Advertisement -
Kuri iyi tariki rwarasubitswe

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 20, Mata, 2021 hagati y’ubushinjacyaha na Bwana Alfred Nkubiri burega gukoresha inyandiko mpimbano, ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko ibyo bumurega nibimuhama azahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni Frw 4.

Icyo gihe inteko iburanisha yinjiye mu rukiko saa 9h:01 am ihita itangiza iburanisha.

Buri ruhande rwahawe umwanya rusobanura bwa nyuma ingingo zabwo kuko nta wundi mwanya wo kumva impande ziburana wari uhari.

Ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga ijambo ngo bugire icyo buvuga bwavuze hari ubwo Minisiteri y’ubuhinzi yigeze gukuriraho umwenda Bwana Nkubiri, kuko yavugaga ko amafaranga yari ayirimo yari akiri mu baturage, ariko nyuma yo gusuzuma iza kuwumusubizaho kuko yasanze ngo abeshya.

Umwe mu bashinjacyaha  babiri bashinja Alfred Nkubiri akaba aburanira indishyi Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi  yahawe umwanya avuga ko mu by’ukuri Nkubiri afitiye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi  Frw 2.300. 307. 575.

Icyo gihe ingano y’aya mafaranga yateye impaka hagati y’ubwunganizi n’ubushinjacyaha kuko ubwunganizi bwavugaga ko ahabanye n’ayo ubushinjacyaha bwavuze mu maburanisha ya mbere.

Ubwunganizi bwabwiye urukiko ko kwivuguruza ku bushinjacyaha bihesha uregwa amahirwe, kuko mu gutanga ibimenyetso nta kugenekereza bigomba kubamo.

Ibi kandi byanagarutsweho n’Inteko iburanisha aho umwe mu bayigize yasabye ubushinjacyaha kutagora urukiko ngo rujye mu byo guteranya, gukuramo, gukuba cyangwa kugabanya kugira ngo rumenye amafaranga nyayo ubushinjacyaha bushinja Alfred Nkubiri.

Iyi ngingo yerekeye indishyi Minisiteri y’ubuhinzi yasabaga, yaje gushyirwa ku ruhande hakurikiraho iy’inyandiko mpimbano ni ukuvuga urutonde ruriho abantu ubushinjacyaha bwavugaga ko Nkubiri Alfred yahimbiye imikono.

Kuri iyi ngingo, ubushinjacyaha bwavuze ko Nkubiri yahimbiye imikono abantu 36 avuga ko batishyuye ifumbire kandi barayimwishyuye akayinyereza.

Nyuma Nkubiri hamwe n’abunganizi be babajije abashinjacyaha niba abo bantu 36 bahagarariye abantu bose bahawe ifumbire cyangwa niba ari bo gusa, ubushinjacyaha buvuga ko ari bo bwabashije kubaza babuha ubuhamya.

Kuri iyi ngingo nabwo, ubwunganizi bwavuze ko imvugo y’ubushinjacyaha igenekereza, ko idahamya ku ntego bityo ko itahabwa agaciro.

 Voucher yazanye impaka ndende…

Kubera ko kugira ngo umuturage uhabwe ifumbire yagombaga no kunganirwa na Leta binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, uwunganiwe agahabwa inyemeza nkunganire bita voucher, uruhande rwa Nkubiri rwasabye ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi batarayihawe kuzazana izo ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zekwerekana abahawe iriya fumbire n’abatarayihawe.

Nkubiri icyo gihe yagize ati: “ Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nizane izo vouchers kuko irazifite kandi turabizi neza ko bazifite. Bigora urukiko nibazane izo voucher, bafashe urukiko.”

Uruhande rw’ubushinjacyaha nabwo bwavugaga ko Nkubiri nawe azifite, ko yazazizana.

Urukiko rwaje kwanzura ko iyi ngingo ya za voucher nayo izasuzumwa hanyuma ikazavugwaho mu isomwa ry’umwanzuro warwo.

Mu iburanisha ryabaye tariki 24, Werurwe, 2021, abunganira Nkubiri bari basabye urukiko ko hakwifashishwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi N’ubuhanga Bikoreshwa Mu Butabera, igasuzuma niba imikono ivugwa koko yarahimbwe.

Uwakurikiye  uko iburanisha ryagenze, abona ko ubushinjacyaha nta ngingo zifatika bwahaga inteko iburanisha ndetse n’ibimenyetso byatanze  mu iburanisha ry’uyu munsi bibibe ari byo butanga mu iburanisha ry’ejo.

Uko kwivuguruza no gutanga ibimenyetso bivuguruzanya birashoboka ko ari byo byatumye ubushinjacyaha busabira Alfred Nkubiri igihano cyo gufangwa imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni 4Frw kandi bwaramuregaga uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’ifumbire yari igenewe abaturage.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version