Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umushahara Wa Mirafa mu Yindi Kipe Yo Muri Zambia Wikubye Kabiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umushahara Wa Mirafa mu Yindi Kipe Yo Muri Zambia Wikubye Kabiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 February 2021 12:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nizeyimana Mirafa wahoze muri Rayon Sports akaba asanzwe akina hagati yaraye asinyE amasezerano y’imyaka ibiri (2) muri Zanaco FC yo muri Zambia. Azajya ahembwa byikube kabiri ayo yari yarijejwe muri Napsa Stars.

Yabwiye Taarifa ko yageze muri Napsa FC asanga nta kindi bakora uretse kumuzirika ku katsi. Umukozi we umufasha gushakisha ikipe( agent) yamugiriye inama yo gushakira ahandi, baza kubona umwanya muri Zenaco FC.

Mbere y’uko asinya muri Zenaco FC yagombaga kubanza gutegereza uruhushya rwagombaga gutangwa na Rayon Sports kugira ngo yemererwe kugurana ikipe kuko iyo yari yagiyemo hari amasezerano yari ifitanye na Rayon Sports.

Amakuru yavugaga ko Napsa Stars yumvikanye na Nizeyimana Mirafa ko  azagurwa 20.000$, kuko yari agifite amasezerano ya Rayon Sport ya yagombaga yo kuyiha  7000$.

Kuwa Kane tariki 04, Gashyantare, 2021 nibwo uruhushya rwamugezeho bityo aba yugururiwe amarembo.

Zanaco FC  ni ikipe yashinzwe mu 1985, ikinira ku kibuga cyitwa Sunset Stadium.  Yatwaye ibikombe birindwi bya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Zambiya  ni ukuvuga kuva  (2002, 2003, 2005, 2006, 2009, 2012, 2016) n’igikombe kimwe cy’igihugu.

Yakinnye imikino y’amatsinda ya Champions League muri 2017.

 

Uko amakipe ya Zambia yirinda COVID-19…

Mirafa avuga ko mu rwego rwo kurinda ko abakinnyi bo muri Zambia bandura cyangwa bakanduza bagenzi babo COVID-19, bapimwa iki cyorezo kabiri mu Cyumweru.

Ati: “ Inaha badupima iki cyorezo kabiri mu Cyumweru kandi uyigaragaweho ahita ashyirwa mu kato.”

Ikindi kiriyo kandi kihariye ni uko abafana b’aho bajya kureba umupira bambaye agapfukamunwa.

Nizeyimana Mirafa  ni umusore w’imyaka 25.

Yakiniye  amakipe atandukanye hano mu gihugu harimo Marines FC yakiniye kuva 2012 kugeza 2014 ayivamo yerekeza muri  Etincelles FC yakiniye kuva 2014 kugeza 2016.

Muri 2016 yerekeje Police FC kuva  2016 kugeza 2018, ahava ajya  muri  APR FC n’aho ahamara umwaka umwe akomereza muri Rayon Sports.

TAGGED:MirafaNizeyimanaRayonZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RAB ‘Iravugwamo’ Akarengane Kakorewe Abakozi 200
Next Article Perezida Kagame Aratanga Raporo Kuri Komisiyo ya AU
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibya Rayon Sports Bikomeje Kuyoberana Nyuma Yo Gutsindwa Na Bugesera FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?