Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuturage Siwe Umenya Inyungu Rusange Kurusha Leta- Ingabire Immaculée
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuturage Siwe Umenya Inyungu Rusange Kurusha Leta- Ingabire Immaculée

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 September 2022 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Transparency Internation, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Immaculée avuga ko umuturage atari we umenya inyungu rusange kurusha Leta imushinzwe.  Hari mu kiganiro yaraye ahaye Radio na Televiziyo by’u Rwanda cyagarukaga ku kibazo cy’ahitwa Kangondo gisa n’urubanza rwabuze gica hagati y’abahatuye na Leta.

Iki kibazo kigiye kumara imyaka itandatu, bamwe mu batuye muri kiriya gice bakaba baranze kuhava kubera ko ngo bahabwa ingurane idahuye n’imitungo yabo kandi aho babwirwa kwimukira bakaba batahashaka.

Ni ikibazo kandi kimaze iminsi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no hanze, kikaba kimaze gufata intera ndende.

Ubwo yakigarukagaho, Ingabire Immaculée avuga ko hari uburyo abatuye muri kiriya gice bari gukoresha mu kwerekana ikibazo cyabo busa n’ububuzemo uburere bw’ibanze bwo kubaha abakuruta n’abakuyobora.

Ndetse ngo harimo no kudashyira mu gaciro.

Uyu muyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane, avuga ko ikintu kibi Leta y’u Rwanda yari bukore kikagaragara nabi kwari ukubwira abaturage ngo ‘nimugende mwirwarize.’

Avuga ko kuba Leta yarubakiye abaturage inzu zujuje ubuziranenge, ari ikintu umuntu atagombye kuenga ngo avuge ko atazijyamo.

Ati: “ Iyo nza kujya mu Busanza ngasanga inzu bubakiwe zitujuje standards, nabwo sinari kubyemera.”

Avuga ko iyo urebye ibyangombwa by’ibanze  biri mu nzu zubakiwe abaturage bo mu Busanza, ukibuka ko hari n’abatuye Umujyi wa Kigali badafite ibyangombwa mu nzu zabo bimeze nk’iby’abatuye Busanza, usanga kuba abo muri Kangondo na Kibiraro batajya mu Busanza ari ikintu kitari gikwiye.

Ku rundi ruhande Ingabire Immaculée ari gake ashobora kuvuga rumwe n’abantu ba Leta ariko ngo kuri iriya ngingo ho arabona ko Leta iri mu kuri.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Bwana Alain Mukuralinda avuga ko muri kariya gace( Kangondo na Kibiraro) hariyo abantu banangiye.

Yabwise ‘Kurezisita’( résister, to resist) .

Ati: “ Hariya hantu hari igice cy’abantu biyemeje kurezisita, ibyo ntidukwiye gutinya kubivuga kuko hari n’ikindi gice cyagiye.

Avuga ko ibyo biterwa n’impamvu zirimo imyumvire hakaba no ‘kwanga byo kwanga.’

Mukuralinda avuga ko hari n’abaturage bo muri kiriya gice bashukwa.

Ngo bariya bantu bari basanzwe bafite amakuru ariko ngo ikibazo ni uko batwaye ibintu gahoro biza no kuzamba ubwo hazaga COVID-19 ikamara imyaka ibiri.

Kuri we, imiryango yanze kujya mu Busanza ni iyatsimbaraye.

Gutsimbarara ni ukwanga kuva ku izima.

Mukuralinda avuga ko ibyo kwimura bariya bantu aho batuye biri mu nyungu rusange zisobanurwa n’itegeko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa we avuga ko  kwimura abaturage batuye muri Kangondo na Kibiriro atari gahunda iri yonyine mu Mujyi wa Kigali, ahubwo ko ari gahunda  yagutse igamije ko abatuye uyu Mujyi batura ahantu hato kandi ari benshi kuko abatuye Umujyi ari benshi ariko ubutaka bwo bugakomeza kuba bwa bundi.

Ubukangurambaga bwo gusaba ko abatuye Kangondo bakwemera guhabwa ingurane bakimukira mu Mudugudu bubakiwe na Leta bwatangiye mu mwaka wa 2017.

Nyuma bwaje gutanga umusaruro mu rugero runaka kuko bamwe bimukiye mu Busanza muri Kicukiro.

Mu Ukuboza 2020 hari abaturage bari baramaze kugera muri uriya mudugudu.

Babwiye itangazamakuru ko uriya mudugudu muri rusange ari mwiza, ariko ko ikibazo bari bafite ari uko abashakanye babura uko batera akabariro kubera ko abana baba bari hafi aho.

Umwe mu bagore b’aho icyo gihe yatubwiye ko n’ubwo inzu bavuga ko zubatswe mu Busanza ari nziza ariko ngo ni hato k’uburyo umuryango ufite abana benshi batazajya babona aho barara.

Ati: “ Ubwo se nitubyara abana bagakura bagatangira guca akenge, ubwo njye n’umugabo wanjye tuzajya dukina dute umukino w’abantu bakuru kandi abana baryamye hafi aho?”

Ikibazo cya Kangondo ya Kibiraro, Kibiraro ya Remera kimaze igihe kinini kandi abayobozi benshi mu nzego z’ibanze n’iz’umujyi wa Kigali bakoze uko bashoboye ngo gikemuke.

Ni ikibazo cyatangiye ubwo Umujyi wa Kigali wayoborwanga na Pascal Nyamulinda. Hari Taliki 26, Nzeri, 2017,.

Icyo gihe kandi Aakarere ka Gasabo kayoborwaga na Stephen Rwamurangwa.

Gasabo: Afunzwe Akurikiranyweho Kugereranya Ikibazo Cya Kangondo Na Jenoside

TAGGED:featuredIngabireKangondoMukuralinda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda N’u Bufaransa Turi Kwandika Amateka Mashya- Perezida Kagame
Next Article Putin Avuga Ko Agiye Kongera Kubuza Ubwato Kuvana Ingano Ku Byambu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?