Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuturage Wa Israel Yasabye Ko Benyamini Netanyahu Yicwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umuturage Wa Israel Yasabye Ko Benyamini Netanyahu Yicwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2023 8:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Israeli designate Prime Minister Benjamin Netanyahu attends a session at the plenum at the Knesset, Israel's parliament in Jerusalem December 28, 2022. REUTERS/ mmar Awad
SHARE

Ze’ev Raz ni umuturage wa Israel wigezwe kuba umupilote w’umuhanga mu ngabo za kiriya gihugu. Yavuze amagambo yo gusaba ko Minisitiri w’Intebe ya Israel Benyamini Netanyahu yicanwa n’Abaminisitiri be kubera ko ngo ategekesha igitugu gikomeye.

Ubutegetsi bwahise busaba ko atabwa muri yombi.

The Jerusalem Post ivuga ko uriya mugabo yahoze ari umupilote mu ngabo za Israel ndetse yagize uruhare mu kugaba ibitero muri Iraq mu mwaka wa 1981 mu kiswe Operation Opera.

Amagambo yatangaje arakomeye k’uburyo yageze n’aho asaba ko Israel ishyiraho ihame mu mategeko yayo rivuga ko umuntu ugira uruhare mu guhohotera abandi aba agomba kwicwa.

Iryo hame mu Giheburayo baryita ‘din rodef’.

Ze’ev yavuze ko ubusanzwe muri ririya hame, iyo hari umuntu utegekesha Israel igitugu, yaba ari Umuyahudi kamere cyangwa umunyamahanga aba agomba kwicwa.

Ati: “ Ni ngombwa kwica umuntu nk’uwo mbere y’uko yica abandi…”

Ze’ev Raz ni umuturage wa Israel wigeze kuba umupilote w’umuhanga mu ngabo za kiriya gihugu

Polisi ya Israel ikimara kubyumva, yahise itandangiza iperereza kuri ayo magambo ataravugwa n’undi Muyahudi uwo ari we wese kuva Israel yabona ubwigenge mu mwaka wa 1948.

Na Netanyahu nawe yagize icyo atangaza ku magambo y’uriya mugabo.

Mu Bufaransa aho yari ari, yagize ati: “ Mu minsi ishize hari abantu benshi bavuze amagambo agaragara nko kurengera cyane. Uyu munsi numvise andi magambo yo ahamagarira abantu kwica mu buryo butaziguye Minisitiri w’Intebe. Nizeye ko inzego z’umutekano guhagurukana imbaraga zikita kuri iki kibazo kiri gufata indi ntera.”

Abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Netanyahu nabo bamaganye imvugo y’uriya mugabo asaba abantu ko bahagaruka bakamwamagana, icyakora bakabikora mu mutuzo.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta Yair Lapid nawe yasabye Polisi n’urwego rw’iperereza mu gihugu guhagurukira kiriya kibazo.

Ze’ev Raz ati: “ Nimumbabarire..”

Uyu mugabo nyuma yo kubona ko umuriro yakije akina wabaye inkekwe, yahise asiba ubwo butumwa kuri Facebook, avuga ko imvugo ya ‘din rodef’  yamujemo mu buryo butari bwo kandi ko yahise ayisiba.

Ati: “ Mumbabarire…”

Ku rundi ruhande, Netanyahu yari yagiranye ibiganiro na Perezida Macron, undi amubwira ko ingingo ikomeye izatuma amahoro yifuza mu gihugu cye agerwaho, ari ukubura ibiganiro hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu kugira ngo harebwe uko hashyirwaho Leta ebyiri, iya Palestine ni iya Israel.

Ni icyo abahanga bise :Two State Solution.

TAGGED:featuredIsraelMacronNetanyahuPalestineUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Ndayishimiye Yagiranye Ibiganiro Na Mugenzi We W’u Rwanda
Next Article Museveni Na Suluhu Batashye Inama Yaberaga I Bujumbura Itarangiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?