Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuturage Wo Mu Ruhango Yasanze Grenade Hafi Y’Iwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuturage Wo Mu Ruhango Yasanze Grenade Hafi Y’Iwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2022 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango umuturage yasanze hafi y’iwe hari ibisasu bibiri bya Grenades. Martin Habiyambere yasanze biriya bisasu hafi y’iwe ubwo yasiburaga umugende ngo amazi atazamusenyera.

Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa ‘Grenade’  byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage bitera impungenge  abahatuye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo bwabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ibyo bisasu yamenyekanye Taliki ya 06, Nzeri, 2022.

Byabereye mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert avuga  bashyira ikimenyetso  aho ibyo bisasu biri, bashyiraho n’uburinzi banga hari uwabikubaganya bikamuhitana.

Ati:“Twiyambaje abasirikare bo muri Engineering brigade kugira ngo  babitegure.”

Abasirikare bo kubitegura bitaganyijwe ko bari buhagere kuri uyu wa Kane Taliki 08, Nzeri, 2022.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ibi bisasu ‘bishobora kuba’ byarahatawe n’Interahamwe zari zije kwica no gusahura imitungo y’abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazitesha.

Kamonyi n’aho hari uwo yigeze gukomeretsa…

Taliki 15, Mata, 2021 mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi n’aho umusore w’imyaka 18 yakinishije grenade atabizi iramuturikana.

Ku bw’amahirwe yaramukomerekeje gusa ariko ntiyamuhitana.

Bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo mu gihe cy’imvura bakavirwa.

Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k’akuma aragafata arakamanukana.

Ubwo yari arimo kugakinisha, mushiki we n’umubyeyi we baramubujije undi asa n’ubimye amatwi, bidatinze ka  kuma katangiye gucumba umwotsi karaturika.

Ako kuma yari grenade ariko batabizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine yavuze ko uriya musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.

Nyirandayisabye yavuze ko bagize amahirwe kuko n’ubundi hari n’ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n’inzu igashya.

Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe, batazi.

Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga.

TAGGED:AbaturagefeaturedGrenadeRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntabwo Afurika Yagombye Kuba Ishonje –Kagame
Next Article Abakozi Bo Mu Rugo Bafite Akamaro Ariko Ni Abo ‘Kwitondera’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?