Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuvugizi Wa Guverinoma Ati: ‘ Nta Mafaranga Azasubizwa’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Umuvugizi Wa Guverinoma Ati: ‘ Nta Mafaranga Azasubizwa’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2024 11:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Alain Mukuralinda uvugira Guverinoma y’u Rwanda nk’Umuvugizi wungirije avuga ko mu masezerano rwagiranye n’Ubwongereza ku mafaranga yo kwita ku bimukira nta hateganyijwe ko azasubizwa abayatanze ibyemeranyijweho nibidakurikizwa.

Yeruriye Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutara no gutangaza amakuru, RBA, ko nta mafaranga u Rwanda ruzasubiza Ubwongereza.

Ati: “ Icyo kibanze gisobanuke”.

Ku rundi ruhande, Mukuralinda avuga nta hantu Abongereza bari batangariza ko bishyuza ayo mafaranga, ariko akongera ko ntaho bahera bayishyuza kuko ntaho ibyo biteganyijwe mu masezerano bagiranye n’u Rwanda.

Yunzemo ati: “ Barishyuza se ni umwenda batanze? Barishyuza se ni inguzanyo batanze? Barishyuza u Rwanda se hari ingingo n’imwe u Rwanda rwigize rwica muri ariya masezerano?”

Asanga iyo haza kuba hari ingingo n’imwe rwishe ari bwo hari bube habonetse impamvu yo kurusaba gusubiza ibyo rwahawe.

Alain Mukuralinda yibutsa abantu ko Ubwongereza ari bwo bwasabye u Rwanda ko bagirana imikoranire ku ngingo yo gukemura ikibazo cy’abimukira babuzamo mu buryo budakurikije amategeko kandi ko rwakoze ibirureba.

Ikindi ni uko uko iminsi yahitaga ari ko ayo masezerano yavugururwaga, ava mu kuba amasezerano asanzwe ahubwo aza no guhinduka amasezerano mpuzamahanga bita Treaty nyuma y’uko avuguruwe binyuze mu byongereweho mu Nteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko uko iminsi yatambukaga, ari ko amasezerano yashyirwaga mu bikorwa mu buryo butandukanye ariko akavuga ko kuba Ubwongereza bwarahisemo kuyavamo, ubwo nta kundi.

Ati: “ Amasezerano murayasinye, mutangiye kuyashyira mu bikorwa, buracyeye uti mbivuyemo… Genda rwiza…”.

Ibyo Mukuralinda asobanura, bije bikurikira itangazo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda biherutse gutangaza ku byo Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza Keir Starmer aherutse kuvuga by’uko igihugu cye kitazohereza abimukira mu Rwanda.

Starmer yavuze ko ariya masezerano yapfuye ataratangira no gushyirwa mu bikorwa.

Ishyaka rye ry’abakozi ryari ryarasezeranyije Abongereza ko niritsinda amatora rizahagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Keir Starmer yagiye ku butegetsi asimbuye Rishi Sunak wari uwo mu ishyaka ry’aba Conservatives, rikaba ari naryo ryagiranye ariya masezerano n’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko ikibazo cy’abimukira bajya mu Bwongereza ari icy’Ubwongereza, ko kitarureba.

Ku rundi ruhande, rwizeza amahanga ko ruzakomeza gukorana nayo mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’abimukira cyazonze ibihugu byinshi by’Uburayi.

Mu rwego rwo gufasha u Rwanda kuzakira abo bimukira no kubashyira mu buzima busanzwe, Ubwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni nyinshi z’ama pound.

Kagame ubwo yari yagiye mu Bwongereza mu mezi make yatambutse yasubije umunyamakuru wa BBC wari umubajije niba gahunda igihugu cye gifitanye n’Ubwongereza izashoboka, ko ibyo akwiye kubibaza Ubwongereza.

Yanamusubije ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzasubiza Ubwongereza amafaranga yabwo.

Indi ngingo yari iri mu masezerano irebana n’amafaranga ni iy’uko buri mwimukira wari buze mu Rwanda, Ubwongereza bwari bwamugenere amapawundi 3,000  ni ukuvuga miliyoni Frw 5 yo gutangiza ubuzima.

Amwe mu mafaranga yahawe u Rwanda mu rwego rwo kwitegura bariya bantu rwayashyize mu bikorwa remezo bari buzakenere.

Ibyo birimo inzu bagombaga kuzabamo.

Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira Dr. Uwicyeza Picard Dorris  muri Werurwe, 2024 yabwiye RBA ko  kubaka izo nzu byari biri kigero cya 75%.

Muri izo nzu harimo eshatu zigeretse zari ziri hafi kuzura neza, zubakwaga i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye kuzakirana yombi abo bimukira igihe cyose bazaza barugana, bikazakorwa hakurikijwe amategeko n’amasezerano rwemeye gushyiraho umukono.

TAGGED:AbimukiraAmasezeranofeaturedKagameMukuralindaUwicyeza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yasabye Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga Gukora Mu Nyungu Z’u Rwanda
Next Article U Rwanda Rurateganya Inama N’Uburundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?