Umuyobozi Mukuru Muri RDB Yirukanywe

Zephanie Niyonkuru wari umuyobozi wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere yirukanywe mu mirimo.

Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Impamvu itangwa ngo ni amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kumugaragaraho.

Niyonkuru nta gihe kinini yari amaze ari umuyobozi wungirije muri RDB.

- Advertisement -

 Niyonkuru afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu imari  (Master’s degree in Finance, Economic Policy) yakuye muri Kaminuza ya London mu Bwongereza.

Afite n’indi yerekeranye no guteza imbere abakorera ku giti cyabo yakuye mu ishuri ryo muri Sweden ryitwa Swedish Institute of Public administration.

Yize kandi ibyerekeye guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere muri rimwe mu mashuri yo mu Bushinwa ryitwa  Jiangxi College of Foreign Studies.

Mbere y’uko ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije muri RDB, Zephanie Niyonkuru yahoze akora mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no guteza imbere ishoramari.

Izo ni zimwe mu nzego yakozemo, uretse ko hari n’izindi.

Itangazo rimuvana mu nshingano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version