Umuyobozi wa Croix-Rouge Y’U Rwanda ‘Aravugwaho’ Gusondekesha Inzu Z’Imbabare

Amafoto y’inzu zubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, yerekana ko zubatswe mu buryo budakomeye none zarasenyutse. Inkuta zazo zubakishijwe imbingo, zizirikishije imigozi, n’amatafari adakomeye.

Izi nzu zisenyutse nyuma y’imyaka ibiri zuzuye.

Taarifa yabwiwe na bamwe mu bakozi b’uriya Muryango Utabara Imbabare (Croix Rouge) ko inzego zitandukanye zasuye ziriya nzu zisanga hari izubatswe zisondetswe.

Mu kuzubaka  mu nkuta bakoresheje ibiti inyuma bashyiraho amatafari ya ‘block cement’ ariko ntiyashyirwamo sima ikwiye bidatinze atangira gusenyuka.

- Advertisement -

Amakuru dufite avuga ko inzego zasuzumye kiriya kibazo harimo Inama y’Umutekano y’Intara y’Uburengerazuba, Komisiyo ya Sena na Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke.

Zanzuye ko Croix Rouge y’u Rwanda ari yo yubatse nabi ziriya nzu, isabwa kongera kuzubaka.

Hari uvugwa ko yabigizemo uruhare

Nk’uko bitangazwa n’abakozi batandukanye ba Croix-Rouge ariko batashatse ko dutangaza amazina yabo,  icyemezo cyo kubaka ziriya nzu muri buriya buryo, cyafashwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda, Bwana Appolinaire Karamaga.

Nk’uko byari biteganyijwe, ziriya nzu zagombaga kubakwa zikuzura zifite agaciro ka Miliyoni Frw 400. Ni amafaranga yatanzwe na Croix Rouge y’u Buyapani.

Abo muri Croix Rouge y’u Rwanda babwiye Taarifa ko urebye iriya ngengo y’imari ubona ko ziriya nzu zagombaga kubakwa zikomeye, aho kugira ngo zesenyuka mu gihe gito kingana kuriya.

Aba bakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda bashinja Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda Bwana Appolinaire Karamaga kutubahiriza ibyo yasabwe ngo asane ziriya nzu.

Izi nzu zasenyutse bidateye kabiri

Bavuga ko zimaze gusenyuka inzego zitandukanye zasabye Croix Rouge kongera kuzubaka  ariko Umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge ntiyabikora.

Iki kibazo ntikigeze kivugwaho mu nama zose z’ikigo kugira ngo hasesengurwe abakozi bagize uruhare mu kubaka nabi ziriya nzu.

Bemeza kandi ko Umuyobozi mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda yirinze ko byasakuzwa bikaba byazagera kuri Croix Rouge y’u Buyapani yari yabateye inkunga yo kuyubaka ziriya nzu.

Kuba bitarakozwe ngo byatewe n’uko yasanze nta mukozi runaka yabishinja.

Ikindi bemeza ni uko mu Ntangiriro za 2020 hari amakuru yavugaga ko Perezida Kagame azasura Nyamasheke.

Aya makuru yatumye Karamaga yigira inama yo gushaka amafaranga akareba uko asana ziriya nzu yikanga ko hazagira umuturage ubaza Umukuru w’Igihugu ibya kiriya kibazo.

Bamushinja ko yakoze mu kigega cya Croix Rouge agasanisha ziriya nzu kandi atabiganiriyeho n’abagize Inama y’ubutegetsi ya Croix Rouge.

Umwe mubaduhaye amakuru avuga ko yabonye urwo ruzinduko rutabaye imirimo yo kongera kuzubaka ihita ihagarara.

Uriya mudugudu wa Nganzo uri mu Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi

Abo bakozi bavuga ko imishinga ikomeye y’ikigo ifite amafaranga menshi ntawe umunyamabanga mukuru ajya agisha inama mu kuyishyira mu bikorwa.

Bavuga ko Urwego rwagombye kumugenzura ( ni ukuvuga Inama y’ubutegetsi) rutabaho kandi ruteganywa n’Itegeko, ibi bikamuha icyuho cyo gukoresha umutungo uko abyumva.

Abaturage batishoboye bari barubakiwe ziriya nzu bavuga ko batengushywe kuko bizeraga ko zizabafasha kubaho bafite aho bataha hameze neza, ariko bagasanga ziriya nzu zidakomeye ntizitere kabiri.

Amakuru dufite kugeza ubu ni uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bubonye ko Croix Rouge y’u Rwanda idasannye ziriya nzu, bwafashe icyemezo cyo kuziyubakira ubwabo kugira ngo babonere igisubizo abo baturage.

Akarere gacumbikiye abari batuye mu nzu zasenyutse, ariko Meya ngo ntacyo abizi ho…

Abaturage bavuga ko bibabaje kuba barasondetswe inzu kandi bari bizeye kuba aheza

Nyuma yo kwandira Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Mukamasabo Appolonie ubutumwa kuri WhatsApp kugira ngo agire icyo adutangariza kuri kiriya kibazo, yadusubijeho ko icyo kibazo ‘agiye kugikurikirana.’

Mu ijambo rimwe yanditse ati: “ Ndabikurikirana”.

Imvugo ‘Ndabikurikirana’ isobanuye ko icyo kibazo Madamu Mukamasabo Appolonie atakizi, ko aribwo akimenye agiye kugikurikirana.

Amakuru twahawe n’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri Ruharambuga, aya makuru kandi akaba  yemezwa n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke avuga ko Ubuyobozi bw’aka karere aribwo bukodeshereza bariya baturage mu ngo ziri hafi aho.

Meya Mukamasabo ngo ntabyo yari azi, agiye kubikurikirana

Akagari ka Ntendezi gafite imidugudu 13.

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ntiyadusubije…

Taarifa yahamagaye Bwana Appolinaire Karamaga kugira ngo agire icyo avuga kubyo avugwaho ariko ntiyafashe telefoni ye.

Twamwandikiye ubutumwa kuri WhatsApp tumumenyesha ibyo twifuza ko agira icyo abidusubizaho ariko ntiyadusubije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version