Umuyobozi Wa NCDA Yanenzwe Kutagenzura Neza Ibigo Ashinzwe

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mikurire iboneye y’abana, NCDA, bwananiwe gusobanurira Abadepite bagize PAC impamvu hari ingo mbonezamikurire 90 zikora kandi ubwo buyobozi butazizi.

Kutazimenya kandi bigendana no kutamenya niba zari zikenewe.

Abadepite bavuga ko imikorere nk’iyo yatumye hakoreshwa amafaranga atarakurikiranwaga na kiriya kigo.

Ayo mafaranga n’ibindi by’imikorere idasobanutse bivugwa muri iyi ngingo, byabonetse muri raporo yatanzwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire, nawe ayigeza kuri PAC ( Parliamentary Accounting Committee).

- Kwmamaza -

Abadepite bagaragaje ko n’ubwo NCDA yashyizeho amabwiriza n’ibisabwa ngenderwaho n’ibigomba kugenzurwa mbere y’uko ingo mbonezamikurire zijyaho, ntacyo bimaze kuko bidakurikizwa.

Mu bugenzuzi bw’abo kandi Abadepite bavuga ko basanze muri buri Karere bakora ubugenzuzi uko bishakiye mu buryo bitandukanye n’uko ahandi bigenda, bikanatandukana ndetse  n’ibyari byarateganyijwe.

Umwe muri bo Hon Germaine Mukabalisa yavuze ko ubugenzuzi bwasanze ingo mbonezamikurire 2,266 zikora zitarakorewe ubugenzuzi, akemeza ko biteye impungenge cyane cyane ku bigenerwa abana.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire yabanje kwerekana ishusho ngari y’ingo mbonezamikurire ariko kandi ngo  ubugenzuzi bukorwa ni ubwo yise ‘ubwa kimeza’.

Ati:“Wenda izi ngo mbonezamikurire 90 basuye, izifite ibibazo byinshi ni hariya mu ngo, ni ho tuzi ko bikomeye kandi natwe biratugora gufata icyemezo. Ntabwo twavuga ngo turazifunze, n’ubwo hari izifungwa bitewe n’uko usanze nta bwiherero buhari, aho rwose ni ako kanya, usanze wenda hari ikibazo cy’umwanda muri urwo rugo, hari urugo ruba rutaragira umuco w’isuku aho harafunga.”

Gusubiza kwe ntikwanyuze Abadepite kuko Perezida wa PAC Hon.Valens Muhakwa yahise agira ati: “Ubwo se bukorwa na bande? Ntekereza ko yenda hari ubumenyi bw’ibanze mwakabaye muha abo bakora ubugenzuzi, ariko iyo muvuze ngo dukora ubugenzuzi mu buryo bwa kimeza, ni ukuvuga ko ko nta murongo bifite, bisa nk’ibyemeza ko budakorwa”.

Mukabalisa nawe yagize ati:“Ahubwo nta n’ubwo twari tuzi ko ikorwa mu buryo bwa kimeza, none se mwaba mufite ibikurikizwa, hanyuma abagiye gukora ubugenzuzi bagakoresha kimeza badakoresheje ibyateganyijwe? icyo nacyo ni ikibazo.”

Imibare yerekana ko ingo mbonezamikurire ziri mu byiciro bitandukanye.

Hari iz’icyitegererezo zingana na 3% zirimo abana barenga ibihumbi 32, hakaza iziri ku mashuri zingana na 38% zirimo abana barenga ibihumbi 400, hakaba hari n’izindi zishamikiye ku madini n’amatorero (Community based ECD’s) zo ni 8% zirimo abana basaga ibihumbi 90.

Hari kandi n’ingo mbonezamikurire zo mu ngo z’abaturage ari na zo nyinshi cyane kuko zingana na 51% zikaba zakira abana basaga ibihumbi 500.

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mwaka wa 2023, ryagaragaje ko mu Rwanda habarirwa abana bari hagati y’imyaka 3-6 barenga 1.400.000, ariko abagerwa na serivisi z’ingo mbonezamikurire ni 1.100.000 bangana na 78%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version