Umuyobozi Wavuzweho Gusambanira Mu Ruhame Yavuze Uko Yagambaniwe

Murindababisha Edouard wigeze kugaragara mu mashusho asa nk’aho ari gusambana, yavuze ko ibyo yakorewe ari akagambane.

N’ikimenyimenyi ni uko urukiko rwasanze ariya mashusho atari ukuri, ruramurekura.

Uyu mugabo yahoze ari umuyobozi ushinzwe kubika amakuru mu karere ka Nyamagabe, abo bita ‘data managers’.

Mbere y’uko urukiko rwanzura ko arekurwa, hari habanje gufatwa icyemezo cy’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ko ngo hari ‘impamvu zikomeye’ zituma akekwaho icyo cyaha.

- Advertisement -

Hari taliki 25, Mata, 2023.

N’ubwo byari byanzuwe ko afungwa kiriya gihe, abamwunganira baje kujuririra iki cyemezo.

Urukiko rwaje kubisuzuma hanyuma rubaza ubushinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye kuri uriya mugabo ari, aho uwabafashe amashusho ari ndetse n’uwayakwirakwije ari, bose barabura!

Umutangabuhamya w’ubushinjacyaha nawe yaje kubwigarama, avuga ko atari ari aho byabereye kuko  yari yakoze ijoro, yungamo ko nawe iby’ubwo busambanyi yabibonye ku mbuga.

Edouard Murindababisha yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ati: “ Niba bavuga ko ari mu ruhame, baba bagomba kuzana abo bantu bari bagize uruhame. Uwo bari batanze nk’umutangabuhamya yavuze ko atari ahari. Ahubwo yabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Abajije bagenzi be ku kazi  nabo bavuga ko babibonye ku mbuga nkoranyambaga. Hanyuma ikindi cyo kuvuga ni ikihe? Ese ntuzane n’umukobwa, uwafashe video, n’uwayikwirakwije .”

Murindababisha agera kure akavuga ko abafashe ariya mashusho bayakoreye ubugorozi(editing), ngo si umwimerere.

Avuga ko nta kindi byari bigamije kitari uguharabika umuntu kugira ngo atakaze akazi.

Umuyobozi muri Musanze niwe akeka…

Murindababisha avuga ko umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Musanze ari we wamukoreye biriya kuko atifuzaga ko yabona isoko no gukora porogaramu izajya ifasha mu gukusanya amafaranga y’irondo.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Byose niho byagiye bituruka kuko na wa munsi bamfashe  taliki ya 6 , nari mfite kujya kubahugura tariki ya 8. Bakoze ibishoboka byose bamfata mbere y’uko njyayo”.

Uyu mugabo mu buryo bweruye ntiyemeza niba ari we kuko avuga nyuma yo gufata amafunguro  haba harakozwe ibindi bintu ‘atazi.’

Avuga ko akeka ko hari akantu bamushyiriye mu cyo kunywa.

Yagize ati:  “Kuvuga ngo sibyo bisa nkaho biba bigoranye. Niba umuntu agiye ahantu agiye kurya, warangiza kurya, wakwaka akantu ko kurenza ku biryo, wibaza niba batarashyizemo ibindi bintu. Naho haba hari ikibazo, noneho umuntu akamera nkugiye gukosora video(editing)”

Byagenze gute ngo amashusho afatwe…

Iyo urebye amashusho yasakanye ku mbunga nkoranyambaga avuga kuri iki kintu, ubona umugabo ari mu kabari yicaweho n’umukobwa ‘nk’abakora’ imibonano mpuzabitsina.

Uwo mugabo agaragara yafunguye umukandara umukobwa amwinyonga hejuru.

Nyuma y’uko aya mashusho atangajwe, byaje kumenyekana ko yafatiwe mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima muri Nyarugenge.

Ku rundi ruhande, uvugwa muri iki gikorwa yemeza ko asanzwe atanywa inzoga.

Asobanura ko mu masaha y’amanywa nka saa yine yashatse ifunguro ajya mu mujyi ariko abwirwa ko ritaraboneka, ahitamo kujya ahafatiwe amashusho.

Ati “Erega sinywa inzoga, nagiye hariya ngiye kurya. Nari nazindutse, iyo sisiteme nendaga kuyisubiza no ku murongo kuko yari yaravuyeho, barangoye mu kunyishyura, banyoherereza amafaranga ngo nyavunjishe, ndayavunjisha”

Avuga ko nyuma yagiye kurya mu maresitora yo mu mujyi bamubwira ko biboneka mu masaha ya saa tanu cyangwa saa sita, ariko bamurangira ahantu haboneka ibiryo, amanuka ajyayo kugira ngo arye aze kugendera rimwe.

Nyuma nibyo byaje kuba nk’uko byagaragaye kuri WhatsApp.

We avuga ko atiteguye gutanga ikirego  kuko adashaka kwihimura ku muntu ushaka kumugirira nabi.

Asaba abantu kujya bashishoza, ntibapfe guha ishingiro icyo ari cyo cyose kinyuze ku  mbuga nkoranyambaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version