RwandAir Yasinye Andi Masezerano Na Qatar Airways, Yemererwa Gutangiza Ingendo i Doha

RwandAir yasinyanye amasezerano akomeye na Qatar Airways, azatuma ibi bigo bisangira ingendo zimwe z’indege. Ayo masezerano anahesha RwandAir uburenganzira bwo gutangiza ingendo zihuza Kigali na Doha nta handi indege ihagaze, guhera mu Ukuboza uyu mwaka.

Ni ubufatanye bugenda bufata indi ntera nyuma y’igihe bitangajwe ko ibigo byombi biri mu biganiro bizatuma Qatar Airways yegukana imigabane 49% muri RwandAir. Ntabwo icyemezo cya nyuma kiratangazwa.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri azwi nka ‘codeshare agreement’ yitezweho guha abagenzi amahirwe yagutse ku buryo bazanogerwa no kujya mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika no hanze yayo.

Ubwo buryo bukorwa ibigo by’indege byemeranya gusangira nimero y’urugendo, ku buryo kimwe mu bigo byasinye amasezerano kigira uburenganzira bwo kugurisha imyanya ku rugendo ruri bukorwe n’ikindi kigo.

- Advertisement -

Ni amasezerano azatuma nk’abagenzi ba RwandAir bagura amatike y’ingendo zikorwa na Qatar Airways zigana mu byerekezo nka New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo bufatanye buzagera no ku mijyi ikomeye mu Burayi nka London, Zurich na Madrid, cyangwa muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

Icyo gihe abagenzi ba Qatar Airways nabo bazabasha kugura amatike y’ingendo zikorwa na RwandAir zijya nka Bujumbura, Kinshasa cyangwa Lubumbashi.

Biteganywa ko abagenzi bazaba bashobora guteganya urugendo rwabo banyuze ahantu hamwe gusa, ubundi bakishimira ingendo zikorwa na biriya bigo by’indege byombi.

Ibyo byoroshya cyane uburyo bwo kwitabira urugendo cyangwa gukurikirana umuzigo mu rugendo rwose, kuko witabwaho nk’aho ari indege imwe wateze.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko iki kigo kimaze kugirana imikoranire ihamye n’u Rwanda, aha ikaze urugendo rushya rwa RwandAir hagati ya Kigali na Doha nta handi indege ihagaze.

Yakomeje ati “Muri aya masezerano yo guhuza uburyo bwo kumenyekanisha ingendo, twiyemeje guha abagenzi bacu muri Afurika n’ahandi ku isi amahitamo asesuye.”

“Ubu bufatanye bushya buzafasha mu kwinjiza Qatar Airways mu karere no kuzuza gahunda yacu yo kwagura ibikorwa muri Afurika.”

Ni gahunda yavuze ko izafasha cyane mu ngendo z’indege zikomeje kwiyongera, bikazongerera imbaraga iterambere ry’ubukerarugendo n’ubucuruzi bikomeje kuzahuka mu cyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko ari intambwe ikomeye RwandAir iteye n’intangiriro y’urugendo rukomeye hamwe na Qatar Airways.

Yakomeje ati “Dutewe ishema no kongera Doha mu ngendo zacu, urugendo ruzahuza abagenzi bacu na Qatar kandi rugakomeza kwagura ingendo dukora.”

Yavuze ko ubu buryo bwo gusangira ingendo zimwe buzazamura izina rya RwandAir ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bigo byombi byatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye biteye, mu gihe urwego rw’ingendo z’indege rukomeje kuzahuka.

Ibi bigo byaherukaga kwemeranya uburyo bwo kurushaho korohereza mu ngendo abanyamuryango ba gahunda za RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club.

Ni gahunda za biriya bigo by’indege zigenda zishyira abagenzi mu byiciro bitewe n’ingendo cyangwa intera bamaze kugenda, bikabahesha serivisi zinyuranye z’inyongera.

Biteganywa ko serivisi umugenzi yemerewe bijyanye n’icyiciro ariho mu kigo cy’indege kimwe, azayihabwa mu kindi. Izo serivisi zishobora kubamo ingano y’umuzigo w’inyongera, itike y’ubuntu cyangwa kwicazwa mu gice runaka mu ndege.

Ibi bigo kandi biheruka gusinya amasezerano azwi nka ‘interline’ atuma abagenzi bafite ingendo ndende bashobora kugurira nk’amatike hamwe, bakaza kuva mu ndege y’ikigo kimwe bajya mu yindi bidasabye kujya kurwana n’imizigo cyangwa guca mu nzira nk’aho batangiye urugendo bushya.

Biteganywa ko mu bufatanye bushya, abagenzi b’ikigo kimwe bashobora kwakirirwa ahantu hagenewe abagenzi b’ikindi, ku bibuga by’indege bya Doha na Kigali.

Kugeza ubu Qatar Airways ifite ibyerekezo birenga 140.

Iheruka kwegukana igihembo cy’Ikigo cy’indege cy’umwaka wa 2021, mu bihembo bitangwa n’ikigo Skytrax. Ni umwanya yanegukanye mu 2011, 2012, 2015, 2017, 2019.

Ni nacyo kigo cyahawe igihembo cy’imyanya myiza mu ndege.

Ikibuga cy’indege cya Hamad International Airport (HIA) QatarAirways ikoreraho nacyo giheruka guhembwa nk’ikibuga cy’indege cyiza kurusha ibindi ku Isi, mu bihembo bya Skytrax World Airport Awards 2021.

Aya masezerano atangajwe nyuma y’umunsi umwe Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’indege  (IATA) gitangaje ko kubera icyorezo cya COVID-19, ibigo by’indege bizahomba miliyari $51.8 muri uyu mwaka wa 2021 na miliyari $11.6 mu 2022.

Ni imibare iri hejuru ya miliyari $47.7 muri Mata zabarwaga ko arizo zizaba igihombo muri uyu mwaka.

IATA yanazamuye igipimo cy’igihombo kibarwa ku mwaka wa 2020 kigera kuri miliyari $137.7 kivuye kuri miliyari $126.4.

Amasezerano hagati y’ibigo byombi yasinywe kuri uyu wa Kabiri
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version