Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwami W’u Bubiligi Arasura Congo Kinshasa: Umubano W’Ibihugu Byombi Ni Hasi Hejuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umwami W’u Bubiligi Arasura Congo Kinshasa: Umubano W’Ibihugu Byombi Ni Hasi Hejuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2022 10:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuva Lumumba yicwa azizwa guharanira ko u Bubiligi buva muri Congo igasigara ari igihugu kigenga kugeza n’ubu( mu mwaka wa 2022) ubutegetsi bw’i Kinshasa n’ubw’i Brussels ntibujya bumara kabiri butagiranye ibibazo.

Urugero rugaragara ni uko mbere y’uko Joseph Kabila ava ku butegetsi bugafatwa na Felix Tshisekedi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari ifitanye ibibazo n’u Bubiligi kubera ko butashakaga ko Kabila yongera kuyobora indi manda.

Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu waje kuvamo ko abari bahagarariye u Bubiligi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagabanyijwe ndetse umubano wabwo na kiriya gihugu burawuhagarika.

Ubutegetsi bwa Kabila nabwo bwasubije ubw’u Bubiligi binyuze mu guhagarika imikorere y’inzu yitwaga Maison Schengen ndetse butegeka ko ingendo z’indege z’ikigo cy’u Bubiligi kitwa Brussels Airlines zihabanuka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

U Bubiligi buracyafata Repubulika ya Demukarasi nk’umwana mu rugo

Umwaka wa 2019 wazanye indi sura muri Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwo Joseph Kabila yatsindwaga amatora y’Umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi akaba ari we wegukana ubutegetsi( nabwo bigatungura benshi), haje icyizere ko umubano w’u Bubiligi n’iki gihugu bwahoze bukoloniza ugiye kuzanzamuka.

U Bubiligi bwahise bufungura Ambasade yabwo i Kinshasa bwari bumaze igihe gito bufunze, ndetse busubukura  n’imikoranire mu bya gisirikare.

Inkunga mu bya gisirikare no mu iterambere ry’ubukungu yongeye kuva i Brussels igera i Kinshasa ku bwinshi.

- Advertisement -

U Bubiligi kandi nibwo busa n’ubugira ijambo rya nyuma ku byemezo biba bigomba gufatirwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bifatiwe mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Icyakora u Bubiligi si cyo gihugu cya mbere gitera inkunga Repubulika ya Demukarasi ya Congo!

Igihugu cya mbere kiyifasha ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, hagakurikiraho u Bwongereza, u Budage nyuma hakaza u Bubiligi.

Kubera ko ibihugu byombi( u Bubiligi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo) bifitanye umurunga ubihuza ushingiye ku mateka y’ubukoloni, u Bubiligi buhora bwiteguye gufasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi mu nzego zitandukanye harimo n’ubufasha mu bya gisirikare.

Muri iki gihe hari amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru Afrikarabia avuga ko hari abahanga mu bya gisirikare b’Ababiligi bategerejwe i Kinshasa kugira ngo batoze ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zisumbirijwe n’ibitero by’inyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umwami w’Ababiligi ajyanywe yo n’iki?

Umwami Filipo w’u Bubiligi arajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rwego rwo gucubya imyumvire ikiri mu ntiti nyinshi zo muri kiriya gihugu y’uko u Bubiligi bubana na kiriya gihugu nk’uko byari bimeze mu gihe cy’ubukoloni.

Mu mwaka wa 2020 umwami Filipo yigeze kuvuga ko igihugu cye kicuza ibyo cyakoreye abaturage ba Congo ubwo cyabakolonizaga.

Icyo gihe u Bubiligi bwategekwaga n’umwami Léopold II.

Mu kwicuza ibyo bakoze, Ababiligi bashyizeho Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko yari ishinzwe kwerekana ukuri kw’ibyabaye ubwo u Bubiligi bwakolonizaga Congo.

Abagize iriya Komisiyo kandi bashinzwe kwiga uko u Bubiligi bwari bubanye n’ikitwaga  l’État Indépendant du Congo (1885-1908) ndetse n’uko u Bubiligi bwitwaye ubwo bwakolonizaga u Rwanda n’u Burundi mu kitwaga Congo-Ruanda-Urundi.

Muri icyo gihe,  Bubiligi bwiyemeje kuzasubiza Repubulika ya Demukarasi ya Congo ibihangano by’ubugeni byerekana amateka yayo, bukaba bwariyemeje kuzayisubiza ibihangano by’ubugeni bigera ku 40,000.

Iryinyo rya Patrice Lumumba naryo ngo rizasubizwa i Kinshasa.

Hari n’indi turufu u Bubiligi buri gushaka gukina yo kwereka abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko bushaka ko umubano wongera kuba mwiza.

Icyakora, ibi ntibishishaje cyane abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko muri iki gihe bahanze amaso uko ikibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyacyemuka.

U Bubiligi kandi burashaka kugumana ijambo mu gihugu rukumbi bufata nk’aho ari Intara yabwo.

Muri iki gihe ibihugu byinshi by’u Burayi byatakaje ijambo byahoranye muri Afurika.

U Burusiya, Turikiya n’u Bushinwa nibyo byahashinze ikirenge kandi gihamye.

Uretse umutekano muke muri Kivu, abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bugarijwe n’ubukene.

78% byabo ntibarya byibura $2 ku munsi.

Umusaruro mbumbe w’iki gihugu kiri mu bifite umutungo kamere mwinshi kurusha ibindi ku isi ubarirwa mu musaruro mbumbe uri hasi kurusha henshi ku isi.

TAGGED:BubiligiCongofeaturedTshisekediUbukoloni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyamamare Ellen DeGeneres Arateganya Gutura Mu Rwanda
Next Article Abagore Ni Ingenzi Mu Kunga Abafitanye Amakimbirane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?