UN Ifite Impungenge Ko Intambara Ya DRC Yakwira Hose Mu Karere

Guterres(Ifoto@the papers.ng)

Ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bimaze kugera ku rwego ruhanganyikishije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres. Asanga bigeze ahakomeye ku buryo bishobora guhinduka intambara y’Akarere kose.

Imirwano muri kiriya gice iravugwa mu marembo y’Umujyi wa Goma ariko ntakirahinduka kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Ahantu iri kuvugwa cyane ni mu Mujyi wa Sake uturanye na Goma.

Umuvugizi wa Guterres witwa Stéphane Dujarric  yavuze ko imirwano iri muri kiriya gice ikomeye kandi iri kototera kuba intambara y’Akarere.

- Kwmamaza -

Akarere avuga ni agahuriweho na DRC, u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Ntawamenya niba na Tanzania itagira uruhande ifata mu zihanganye muri iyo ntambara.

Mu mpera za 2024 nibwo ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC byahagaze.

Byari bigamije kwigira hamwe uko amahoro muri kariya gace ka DRC yaboneka binyuze mu kuzuza inshingano zireba buri ruhande mu bikubiye mu masezerano yaganiriweho mu gihe cyatambutse.

Ingingo ivugwa ko ari yo yateye kutumvikana ni iy’uko M23 yagombaga gushyirwa mu biganiro, ikagira icyo ivuga ku byatumye ifata intwaro.

Iyo ngingo ubutegetsi bwa DRC bwarayanze ndetse Felix Tshisekedi aherutse gutangariza abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko kuganira na M23 bidashoboka.

Yavuze kenshi ko M23 ari urwitwazo, ko mu by’ukuri u Rwanda ari rwo ruri kurwana.

U Rwanda rwo ruhakana ibi ahubwo rukemeza ko igisubizo cy’amahoro ari uko M23 nayo yagira uruhare mu biganiro by’amahoro, ikicarana n’abayobozi ba DRC.

Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres avuga ko ashyigikiye ibiganiro bya Luanda, agasaba buri ruhande kubahiriza imyanzuro yabyo.

Muri iyo myanzuro harimo uwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka warwo na DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version