UN Igiye Gutangiza Umuganda

Abanyarwanda basanze ari ngombwa guhuza amaboko yabo bagaterana inkunga cyangwa se bagakora ibikorwa bibafitiye akamaro binyuze mu cyo abakurambere babo bise ‘gutanga umuganda.’ Umuryango w’Abibumbye nawo wavuze ko mu gihe kiri imbere uzatangiza iki gikorwa mu rwego rwo gufasha mu kurengera ibidukikije no kurushaho kubaka umubano mu bantu.

Umuganda usanzwe ari umwihariko mu Banyarwanda ariko bari baratangiye no kuwugeza imahanga aho bakorera bakorera ibikorwa byo gucunga umutekano.

Iby’uko muri UN bagiye gutangiza umuganda, byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango Bwana Claver Gatete.

Hari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Rwanda rumaze ari umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye.

- Advertisement -

Amb Gatete yavuze ko hari ibyo Umuryango w’Abibumbye ushimira u Rwanda birimo uruhare rwarwo mu kubungabunga amahoro no kuyagarura aho yabuze.

Yagize ati: “Uburyo inzego z’umutekano zacu zitwara mu kubungabunga amahoro birenze intego z’Umuryango w’Abibumbye.”

Amb Claver Gatete

Claver Gatete avuga ko aho abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bageze mu butumwa bw’amahoro bisanzuranaho n’abaturage bakubaka ubucuti, bakabubakira amashuri, inzu zo guturamo, bagatanga amashanyarazi akomoka ku mirasira y’izuba, bagatanga ibikoresho byo guteguriraho amafunguro n’ibindi.

Ikindi ni uko aho u Rwanda rugiye ruhatangiza Umuganda, ukaza ari igikorwa kizamura imibereho myiza y’abahatuye.

Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko Umuryango w’Abibumbye na wo ugiye kuyoboka iyi gahunda.

Ati: “Mu gihe cya vuba hamwe n’Umuryango w’Abibumbye tugiye gutangiza Umuganda hamwe n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York.”

Ngo ni umuganda uzajya ufasha aho ari ho hose bikenewe mu bihugu bigize uriya muryango w’Abibumbye.

Amb Claver Gatete avuga ko u Rwanda ruha agaciro kanini ubufatanye bwarwo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu-binyamuryango mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Umubano W’u Rwanda Na UN Ni Umubabaro UVANZE N’Ibyishimo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version