Idamange Yahakanye Ibyo Aregwa

Idamange Iryamugwiza Yvonne yasomewe ibyaha aregwa uko ari bitandatu avuga ko byose abihakana. Ibyaha aregwa ni Guteza Imvururu n’imidugararo, Gutesha aga ibimenyetso bya Genocide,Gutangaza ibihuha, Gutambamira ishyirwa mu bikorwa  ry’imirimo y’igihugu, Gukubita no gukomeretsa no Gutanga chèque itazigamiye.

Urubanza rwa Madamu Idamange Ilyamugwiza Yvonne ruri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga. Umunyamakuru wa Taarifa uri aho rugiye kubera avuga ko abashinzwe ibikoresho bya Tekiniki barangije gutunganya ikoranabuhanga kugira ngo urubanza rutangire.

Kugeza ubu abantu bari ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ntibaraba benshi ugereranyije n’uko abantu bari bitezwe.

Urubanza rwe ruraba hakoreshejwe ikoranabuhanga bita Video Conference.

- Advertisement -

Idamange ni umwe mu bantu bavuzwe cyane mu minsi mike ishize nyuma y’uko atangarije kuri YouTube.

Muri Gashyantare, 2021 nibwo  Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu bazahurira ku Biro by’Umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya.

Icyo gihe yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame atakiriho.

Nyuma y’igihe gito, Polisi y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko guhera tariki ya 31 Mutarama 2021 ari bwo Idamange yatangiye kugaragaza imyitwarire y’uruhurirane rwa Politiki, kwijandika mu byaha n’ubusazi, byose yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ntibyatinze  ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda Idamange yatawe muri yombi, akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakubise icupa mu mutwe umwe mu baje kumufata akamukomeretsa, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Abanyamakuru ntibemerewe gufata amashusho n’amajwi…

Mbere gato y’uko iburanisha ritangira itangazamakuru ryasabwe gukirikirana urubanza badafata amashusho ndetse namajwi basabwe kubikora mbere y’uko inteko y’iburanisha yinjira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version