Urubanza Rwa Kazungu Rukomeje Kuba ‘Agatereranzamba’

Ku nshuro ya gatatu urubanza ubushinjacyaha buregamo Denis Kazungu ku byaha birimo n’ubwicanyi rwongeye gusubikwa. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwanzuye isubikwa rwarwo.

Rwavuze ko rusubitse uru rubanza kubera Inama y’abakozi b’inkiko yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2, Gashyantare 2024.

Urubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 12 Mutarama ku busabe bw’umwunganizi wa Kazungu Denis wasabaga guhabwa umwanya wo kubanza gutegura neza dosiye.

Uru rubanza rwahise rwimurirwa ku wa 9, Gashyantare, 2024 saa tatu za mu gitondo.

- Advertisement -

Ubwo rwasubikwaga bwa mbere, hari taliki 05, Mutarama, 2024.

Icyo gihe ubushinjacyaha busabye ko Kazungu aburana ku byaha byose bihurije hamwe bwamureze aho kuburana icyaha ukwacyo.

Urukiko rwari rwategetse ko aburana ku cyaha kimwe: cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Inzitizi z’ubushinjacyaha zahawe ishingiro bituma urubanza rwimurirwa taliki 12, uko kwezi.

Icyakora nabwo ntirwaburanishijwe kubera koumwunganira yagaragaje impamvu z’iryo subikwa, avuga ko atariga neza dosiye ye.

Umwunganira yitwa Me Murangwa Faustin.

Icyo gihe yabwiye inteko iburanisha ko atigeze abona ‘umwanya uhagije’ wo kwiga kuri dosiye ikubiyemo ibirego uyu Kazungu Denis aregwa.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukurikiranye Kazungu ho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version