Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwemeje Ko Gen Sejusa Atajya Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urukiko Rwemeje Ko Gen Sejusa Atajya Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 February 2022 1:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga mu mategeko bavuga ko amategeko aba mu bitabo hanyuma Abanyarwanda bo bakongeraho ko arusha amabuye kuremera. Ku byerekeye ibibera muri Uganda, urukiko rwategetse ko  Gen Sejusa ari umusiriakre, ko atagomba gufatwa nk’uwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Bivugwa ko Perezida Museveni yari yaranze nkana kumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru ngo atazajya muri Politiki.

Sejusa yari yaraburanye mu rukiko rukuru aratsindwa, ajuririra mu rukiko rw’ubujurire none narwo rwanzuye ko agomba gukomeza kuba umusirikare.

N’ubwo Sejusa atemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yambuwe abasirikare bamurinda nka Jenerali yamburwa n’ibindi byose biranga umusirikare ukiri mu kazi.

Amaze kubona ko nta kintu asigariyeho, David Sejusa yagejeje ikirego mu rukiko asaba ko rwamurenganura, bikemezwa ko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko ngo n’ubwo Perezida Museveni atabyeruye ariko bigaragara ko ari ho yashyizwe mu buryo buziguye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubujurire bwe nta kintu bwamugejejeho kuko urukiko rwemeje ko akomeza kuba umusirikare.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga rushinzwe ibibazo by’abasivili, kikaba cyatangajwe n’umucamanza witwa Margret Oumo Oguli.

Uyu mucamanza yavuze ko kuba Sejusa yarambuwe abasirikare bamurindaga, imyenda n’ibindi byose bihabwa umusirikare cyane cyane uwo ku rwego rwa Jenerali,  bitari  ikimenyetso simusiga kimwemera kuva mu gisirikare ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Sejusa yigeze kugaragaza ko ashaka kujya muri Politiki. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2016 ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwiyamamaza cyakozwe na Dr Kizza Besigye washakaga gutsinda Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Besigye yari yiyamamarije ahitwa Nakivubo.

- Advertisement -

Sejusa kandi yigeze kwitabira ibikorwa by’ishyaka ryitwa Democratic Party ry’umugabo w’umuhanga cyane witwa Norbert Mao.

Sejusa yabaye umwe mu basirikare bakomeye ba Uganda kuko yigeze no kuyobora ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda.

Uyu musirikare mukuru yavutse mu mwaka wa 1954 akaba ari umunyamategeko.

Sejusa bahimba Tinyefuza yabaye n’umujyanama wa Perezida Museveni mu byerekeye umutekano aba no mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda, UPDF.

Iby’uyu mugabo na Museveni bijya kuzamba byatangiye ubwo Tinyefuza yavugaga ko Perezida Museveni ari kuzamura umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba  mu mapeti n’icyubahiro mu rwego rwo kumutegurira kuzamusimbura ku butegetsi.

Hari mu mwaka wa 2013.

Ibi yabyise ‘Muhoozi Project’.

Nyuma Sejusa ntiyarebanye nezana  Perezida Museveni biza gutuma ahungira mu Bwongereza

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu umubano hagati y’aba bagabo uhoramo igitotsi.

TAGGED:featuredMuseveniSejusaTinyefuzaUgandaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkingi Z’Umubano Wa Qatar N’u Rwanda Ntizijegajega
Next Article FARG Yaguriye i Nyaruguru n’i Gatsibo Mazutu Yo Kuzakoresha i Kigali: Ibibazo Muri Raporo y’Umuvunyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?