Urukingo Rw’Ubushita Bw’Inkende Ni Irindi Hurizo

Kuva aho COVID-19 yadukiye muri Afurika igasanga idafite inkingo zihagije, byahindutse ikibazo ku buryo hari abavuze ko kuba itazifite ari ikindi kimenyetso cy’ubusumbane busanzwe mu isi. Ubu rero ubushita bw’inkende nabwo bwaje kandi bukeneye inkingo!

Abahanga mu by’ubuzima baherutse gutangaza ko kuba inkingo z’ubushita bw’inkende ari nke kandi bukaba buri gukwira henshi, ari irindi hurizo rigiye kuzonga abanyapolitiki.

Muri Afurika hafi buri mwaka ntihabura abantu bandura indwara ishobora gukwira mu bandi mu buryo bworoshye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko Afurika ari wo mugabane wa mbere ku isi ufite ibyago byo kwadukamwo indwara zitandukanye zandura.

Mu myaka mike ishize, uyu mugabane wagaragayemo COVID-19, Ebola none hari n’ubushita bw’inkende.

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara, Africa CDC, gitangaza ko ubwandu bw’ubushita bw’inkende muri uyu mwaka bwazamutse ku kigero cya 160% ugereranyije no mu myaka yatambutse.

Kugeza ubu bumaze kugera mu Burundi, Cameroon, Congo, Ghana, Liberia, Nigeria, u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Uganda no muri Kenya.

Ikigo Africa CDC giherutse gusaba abafata ibyemezo byo mu rwego rw’ubuzima gukora iyo bwabaga bakarwanya iyi ndwara kuko muri iki gihe ifite ubukana bwo kwiyongera kuri  3% bityo ikazahitana benshi  mu bihugu byinshi by’Afurika.

Uko kwiyongera kuzahitana abantu 461 biyongera ku bandi iyi ndwara iherutse kwica.

Ahantu iyi ndwara yahitanye abantu benshi ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho abantu 13,791 bamaze kuyandura naho abandi 450 ikabahitana.

Muri iki gihugu isa naho yahaciye icyanzu.

Ku rundi ruhande, iki gihugu giherutse kwemeza ko inkingo ebyiri zatangira  gukingira abagituye.

Ikigo kitwa Coalition for Epidemic Preparedness Innovations kivuga ko kigiye gukorana n’icyo muri Canada kitwa Canadian Institutes of Health Research mu gushora miliyoni $4.9 azafasha mu gukora inkingo z’ubushita bw’inkende zigenewe Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ibindi bihugu by’Afurika.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni cyo gihugu cyazahajwe n’ubu bushita kandi kikaba icya mbere kimwe inkingo mu buryo bubabaje.

Ibihugu bikize nka Leta zunze ubumwe z’Amerika byabitse ku bwinshi inkingo z’ubushita bw’inkende kandi byazimye DRC ku buryo ifite izigera ku 50,000 gusa.

Ni inkingo nke ku gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 99 kandi bugarijwe n’iyi ndwara iri mu zandura cyane zizwi kugeza ubu.

Ni indwara yandura cyane kandi ikibasira n’abana.

Kuba Afurika muri rusange idafite inkingo ziyihagije si inkuru ya vuba.

Ubwo COVID-19 yacaga ibintu ku isi, ibura ry’inkingo zayo muri Afurika ryabaye ikibazo amahanga yavugaga ko gihangayikishije ubuzima bw’abatuye isi muri rusange.

Cyari ikibazo kubera ko umuntu wo muri Afurika wanduye COVID-19 yashoboraga kuba yajya mu ndege igana mu Burayi cyangwa muri Amerika akanduza abo ahasanze.

Icyo gihe n’ibihugu byari bifite amafaranga yo kuzigura ntazo byabonye kuko ibindi bihugu bikize byari biziryamyeho.

The East African yanditse ko Kenya iri kugerageza ngo irebe uko yakusanya imibare yose y’abaturage bashobora kuba baranduye ubushita bw’inkende akabikora binyuze mu gushakisha n’abashoferi bose batwara amakamyo ajya kure.

Aba bantu basanganywe ibyago byo kuba bakwandurira aho baca hirya no hino mu bihugu byo mu Karere bajya cyangwa bava gushaka imari.

Ikindi kibazo abaganga bo muri Kenya bavuga ko bafite nk’uko bitangazwa na Dr Swabah Omar ukora mu kigo cy’iki gihugu gishinzwe ubuzima, ni ibura ry’imiti n’ibikoresho byo kwirinda mu gihe cyo kwita ku barwayi.

Ibyo bikubiyemo n’uturindantoki duhagije.

Umuryango w’Abibumbye usaba abaganga gukora uko bashoboye bagakingira abantu bose bahuye n’umuntu wanduye ubushita bw’inkende kugira ngo atazanduza abo bazahura.

Icyakora ishami ry’uyu muryango ryita ku buzima rivuga ko ‘bitaraba ngombwa’ ko abantu bakingirirwa icyarimwe ari benshi.

Undi muganga wo muri  Minisiteri y’ubuzima muri Kenya witwa Dr. Patrick Amoth avuga ko muri iki gihe ikibazo gihari ari uko nta rukingo nyakuri ruhari ahubwo hari imiti yo guhangana n’ibimenyetso umurwayi aba agaragaza.

Avuga ko abaganga baha umurwayi paracetamol cyangwa aspirin yo kumugabanyiriza umuriro.

Dr Amoth avuga ko inkingo Kenya ifite ari iz’ubushita bita smallpox mu Kinyarwanda twabiriye izina.

Ku rundi ruhande, abahanga batanga inama ko abafata ibyemezo bari bakwiye gushaka imiti ihagije bakayibika kugira ngo byibura ibe yamara iminsi 20 ifasha abarwayi bashya banduye kandi ikaba yabageraho aho bari hose mu gihe kiri hagati y’amasaha 24 n’amasaha 48.

Ku byerekeye u Rwanda, Minisiteri y’ubuzima ibicishije mu Kigo cy’ubuzima , RBC, ivuga ko rwiteguye mu buryo bufatika guhangana n’ubwandu bw’ubwo bushita ‘bushobora’ kwiyongera.

Mu Karere ka Bugesera haherutse gutangazwa ko hari ababwanduye bagaragaye mu Murenge wa Ntarama, kandi aka Karere gasanzwe gaturanye n’Umujyi wa Kigali ku Karere ka Kicukiro.

Uretse kuba imiti yarateguwe, u Rwanda rwatangije ubukangurambaga mu bigo nderabuzima bwo gufasha abarwayi kumenya uko ubushita bw’inkende bwandura n’uburyo bwiza bwo kubwirinda.

Dr. Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, avuga ko bumwe mu buryo buboneye bwo kubwirinda ari isuku no kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza cyangwa guhoberana bya hato na hato.

Ifoto@The East African

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version