Urwango rukorerwa abanyamahanga baba muri Afurika Y’Epfo rurakomeye kuko ruzanamo n’urugomo rujya rucishamo rugahitana n’abantu.
Abahanga mu mibanire y’abantu bavuga ko ubushomeri buri mu rubyiruko kavukire rw’iki gihugu buri mu bikomeye bitiza umurindi urwo rwango.
Imibare imwe ivuga ko ubushomeri buri muri iki gihugu buri ku 40% kuzamura.
Urubyiruko rw’Abirabura ahanini nirwo rukennye kandi rukagaragaramo n’abasore n’inkumi baminuje.
Kuba baraminuje bakaba barara bipfumbase kandi bazi ko na na Sekuru nabo bigeze kuzahazwa n’ivangura rya Apartheid, birabazonga bikanarakaza cyane.
Ubushomeri bwinshi, ubukene n’ihangana rikomeye ku mutungo muke bituma abanyamahanga baba intandaro y’ibibazo abaturage bamwe bahura na byo.
Ibi bikurura urwango n’ihohoterwa rikorerwa abimukira, cyane cyane abaturuka mu bindi bihugu bya Afurika.
Urubyiruko n’abaturage batuye mu duce dukennye cyane mu Cyongereza bita “townships” babuze akazi n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Kubera iyo mpamvu, bamwe mu baturage bakeka ko abanyamahanga ari bo babatwara akazi cyangwa bakemera gukora ‘imirimo isanzwe’ yagombye gukorwa n’abanegihugu, abo banyamahanga bagahembwa ayo babonye yose.
Bivuze ko bikubira hafi akazi kose, abenegihugu bagasigara bimyiza imoso.
Nubwo ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko abimukira badatera ubushomeri mu buryo butaziguye, hari imyumvire ikomeye ivuga ko abanyamahanga “barya” amahirwe y’abaturage kavukire.
Iyo myumvire ni yo ikunze guteza amakimbirane n’ihohoterwa.
Indi mpamvu yakuririje urwango abaturage ba Afurika Y’Epfo bafitiye abanyamahanga ni abanyapolitiki buririra ku bushomeri mu nyungu za politiki.
Hari abanyapolitiki n’imitwe ya politiki ikoresha ikibazo cy’abimukira kugira ngo ibone uko ishyigikirwa n’abaturage.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa bya politiki, abo banyapolitiki bashinja abanyamahanga guteza ubukene, ubujura n’ubushomeri.
Akenshi ibi bikorwa kugira ngo abaturage bibagirwe ibibazo nyakuri biri mu gihugu birimo ruswa, imiyoborere mibi n’ubukungu bwifashe nabi.
Uko abantu barushaho kugira ubuzima bubi, ni ko birushaho korohera abanyapolitiki gukoresha amagambo abashishikariza urwango ku banyamahanga.
Muri Afurika Y’Epfo hari kandi umubare munini w’abanyamahanga bahaba badafite ibyangombwa byuzuye bibibemerera.
Kuhabirukana rero bihita biba inzira y’ubusamo abanyapolitiki bakoresha mugukangurira urubyiruko kwitabira ubugizi bwa nabi bwo gushushubikanya abo baba bita ko ari nyirabayazana w’imibereho mibi irangwa muri benshi.
Abo banyamahanga badafite ibyo byangombwa hari n’ubwo ubasanga mu nzego z’uburezi, ubuzima no mu mirimo y’inzego bwite za Leta.
Mu mavuriro ya Leta hakunze kuba imirongo miremire, imiti ikaba mike, bigatuma abaturage batekereza ko abanyamahanga ari bo bayibacura.
Ibi bituma abaturage bamwe barushaho kugira umujinya no kwanga abanyamahanga baba mu bice by’aho batuye.
Muri Afurika Y’Epfo kandi hamaze no gushingwa imitwe yitwara nk’ishinzwe “kurinda abaturage” ariko ikoresha ihohotera mu kwirukana abanyamahanga.
Imwe muri iyo mitwe ni nka ‘Operation Dudula’ ndetse na ‘Dudula Movement’.
Dudula ni ijambo z’Ikizulu mu Kinyarwanda risobanurwa ngo’ Birukane, Basohoke’.
Ayo matsinda akunze gutera amaduka y’abanyamahanga akayasahura, bakabambura, bakabakubita cyangwa bagatuma batorongera.
Ikibabaje ni uko ibikorwa by’aba bantu nta muyobozi, yaba na Polisi ijya ibyamagana ngo ababikoze babe banabihanirwa.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byagize amateka mabi cyane.
Ivangura ryiswe Apartheid ryakozwe n’Abazungu barikorera Abirabura ryasize icyuho gikomeye mu mibereho y’Abirabura ku buryo bizafata ibinyacumi by’imyaka cyangwa ikinyejana ngo ingaruka zabyo zisibangane burundu.
Kubera ayo mateka, abaturage benshi b’iki gihugu bakuze batazi urukundo, bakurira mu bukene, mu guhezwa ku mahirwe igihugu cyatangaga bituma n’abo babyaye nabo baragwa ako kaga.
Ibi byatumye bamwe bafata abandi Banyafurika nk’abanyamahanga baza kubanyunyuza imitsi, aho kubabona nk’abavandimwe cyangwa abafatanyabikorwa ku mugabane umwe baba baje guhanga imirimo yagirira benshi akamaro.
Hari igihe ibihugu bimwe byo muri Afurika byamaganye uburyo abaturage babyo bafashwe nabi muri Afurika y’Epfo bituma habaho umwuka mubi mu mubano mpuzamahanga.
Uko Iki Kibazo Cyakemuka
Abasesenguzi bavuga ko mu rwego rwo guhagarika iki kibazo ari ngombwa ko ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwongera imbaraga mu guhanga imirimo, urubyiruko rwize rukaba urwa mbere mu kuyihabwa.
Abaturage kandi bagomba gusobanurirwa uburenganzira bwa muntu no kumva ko abanyamahanga muri rusange atari bo nyirabayazana w’akaga k’ubukene buri muri benshi muri bo.
Abahohotera abandi kandi bakwiye kubihanirwa kugira ngo bitimakaza umuco wo kudahana.
Guteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage kavukire n’abimukira nabyo byafasha, abantu bagakorana nk’abafatanyabikorwa.
Mu by’ukuri, ikibazo kiri muri Afurika y’Epfo ni ikimenyetso cy’ibibazo byimbitse by’ubukungu, amateka, n’imiyoborere mibi bikigaragara yo kugeza n’ubu.

