Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: USA: Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Hari Hagiye Kongera Kumeneka Amaraso
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

USA: Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Hari Hagiye Kongera Kumeneka Amaraso

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2021 8:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi irinda Inyubako y’Inteko ishinga amategeko ya USA yitwa US Capitol Police yafashe umugabo ukomoka muri Leta ya Virgnia afite imbunda yuzuye amasasu n’impapuro  z’impimbano z’uko yemerewe kujya gutegura aho Biden na Kamala bazarahirira.

CNN yanditse ko uwafashwe yitwa Wesley Allen Beeler, akaba yarafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16, Mutarama, 2021, yafashwe ubwo yari ageze aho abapolisi basakira abantu hafi neza ya US Capitol iri Washington DC.

Ibi kandi bibaye habura iminsi itatu ngo Perezida Biden arahirire kuyobora USA.

Bivugwa ko uriya mugabo yageze imbere y’aho abapolisi bari bari ababwira ko ari umwe mu bashinzwe gutunganya aho Biden azarahirira ariko babanza kugira amakenga nyuma aza kubemerera ko afite imbunda yitwa a Glock semi-automatic pistol mu modoka ye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Iyi mbunda niyo bamusanganye

Abapolisi bamusatse bamusangana izindi mbunda n’amasasu agera kuri 500.

Muri iki gihe hitegurwa irahira rya  Perezida watowe Bwana Joe Biden na Madamu Kamala Harris, aho bazarahirira n’ahahakikije hakajijwe umutekano ku buryo budasanzwe.

Ibi kandi birumvikana kuko nta gihe kinini gishize imbaga y’abantu bivugwa ko bashyigikiye Donald Trump bateraga iriya nzu habura gato ngo hemezwe intsinzi ya Joe Biden  mu buryo budasubirwaho.

Kubona abaturage bahagaruka bakagaba igitero ku ngoro nk’iriya byafashwe nk’ikinegu kuri Demukarasi ya USA.

Kuva icyo gihe FBI yatangiye kwitegura ko hari abandi bantu ‘bashobora gutegura’ kandi bagakora igitero gisa nka kiriya.

- Advertisement -

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wayo Bwana Christopher Wray.

Christopher Wray uyobora FBI

Wray yavuze ko FBI iri kubona abantu benshi baganirira ku mbuga nkoranyambaga baganira ibintu uwo ariwe wese ukora mu nzego z’iperereza n’umutekano atashira amakenga.

 Muri iki gihe Demukarasi ya USA yarandujwe…

Ni gake mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abaturage bigabye batera Ibiro by’Inteko ishinga amategeko, banjiramo barayisakiza. Icyo gihe Polisi iyirinda byarayirenze irazibukira.

Igitangaje ni uko hari abapolisi bagaragaye bifotoza bari kumwe n’abigaragambya(selfie), bigasa n’aho bari babashyigikiye.

Abigeze kuba abayobozi bakuru mu ishami rya Polisi rishinzwe kurinda iriya ngoro, batangaje ko ari bwari ubwa mbere babonye ibintu nka biriya.

Umwe muri bo witwa Kim Dine yagize ati: “ Ubirebye wagira ngo ni muri filimi ziteye ubwoba. Sinshobora kwiyumvisha ibyo nabonye.”

Avuga ko bwari ubwa mbere  bibayeho ko abantu bigabiza Inteko ishinga amategeko ya USA bakayisakiza.

Abagabye igitero kuri iriya ngoro ni abashyigikiye Perezida urangije Manda ye Donald Trump, bakaba barinjiye mu Nteko ndetse umwe muribo aza kwifotora(selfie) ari mu biro bya Nancy Pelosi, uyu akaba ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

John Magaw wigeze kuyobora umutwe ushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu(Secret Services) icyo gihe yabwiye USA Today ko ari ubwa mbere abonye ibintu nka biriya mu myaka 50 amaze akora mu nzego z’umutekano.

Ibyahabereye byaguyemo abantu batanu hakomereka n’abandi.

Polisi irinda Inteko ya USA yahakuye isomo…

Inteko ishinga amategeko ya USA ifite umutwe wa Polisi ushinzwe kuyirinda, nta kintu uyibangikanyije nacyo.

Ni umutwe ugizwe n’abantu 2000 bafite ibikoresho byose.

Abayobora iriya Polisi bashinjwe kuba bararebereye abaturage bazaga mu nkengero ziriya nyubako, kugeza ubwo bababanye benshi bikabananira kubakumira ubwo bari binjiye ku bwinshi muri iriya ngoro.

Byari butange umusaruro iyo baza kugira amakenga kare, bakaburizamo ukwisuganya kwabo hakiri kare.

Bariya bapolisi bari bambaye imyenda isanzwe, ni ukuvuga imyenda itaragenewe kuburizamo imyigaragambyo.

Polisi irinda Ingoro ishinga amategeko irihariye. Igizwe n’abantu 2000

Ubwo abaturage bahagurukanaga ibakwe bashaka kwinjira mu Nteko, byarenze abapolisi bananirwa kubakumira.

Bisa n’aho abapolisi ari bo bahaye abigaragambya urwaho kuko batagaragaje gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda ko bigera hariya, ngo babe barakumiriye nk’uko byagenze mu yindi myigaragambyo yabaye mbere mu byiswe Black Lives Matter.

Muri iki gihe abakurikirana hafi ibya Politiki ya USA bavuga ko Polisi irinda iriya ngoro yaciye akenge ibona ikosa yakoze mu kudebekera bariya bantu bigaragambyaga.

Muri iki gihe abayiyobora bakorana bya hafi n’izindi nzego z’iperereza kugira ngo bakumire ko hagira ikindi gikorwa nka kiriya kihabera cyangwa kibera mu nkengero zayo.

TAGGED:AbigaragambyaBidenCapitalfeaturedPolisiTrumpUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihugu Bya EAC Byatangiye Gushima Ko Museveni Yatsinze Amatora
Next Article Umukunzi wa Clarisse KARASIRA ni muntu ki?, Biravugwa ko atwite
3 Comments
  • Beatrix says:
    01 February 2021 at 4:54 pm

    Two Lovely Angels Enjoys Their First

    Reply
  • Amina Demopoulos says:
    06 March 2021 at 2:27 am

    The human body is the best work of art. ― Jess C. Scott

    Reply
  • Georgeann Younge says:
    28 March 2021 at 6:23 pm

    Love the haul!! What does the note say?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?