Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ushobora Kwishyura Ifatabuguzi Rya Canal +Ukoresheje Airtel Money
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Ushobora Kwishyura Ifatabuguzi Rya Canal +Ukoresheje Airtel Money

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2021 2:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Airtel Rwanda na Canal + basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo byombi yemerera abakiliya ba Canal +kugura ifatabuguzi ryayo bakoresheje Airtel Money.

Amasezerano y’imikoranire hagati y’ibi bigo  byombi bikorera mu rwego rwa serivisi y’itumanaho( kimwe gicuruza amashusho, ikindi kigacuruza cyane cyane amakarita yo guhamagara na murandasi) yasinyiwe ku cyicaro cya Canal +.

Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez niwe wari uyihagarariye mu isinywa ry’ariya masezerano mu gihe Canal  + yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Madamu Sophie Tchatchoua.

Canal + Rwanda ni rimwe mu mashami y’ikigo Canal + International gifite satelite ziha abakiliya bacyo bo hirya no hino ku isi uburyo bwo kubona amashusho y’ingeri zose kadni ku giciro kidakangaye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri Afurika ikorera mu bihugu 25, mu Rwanda umuntu ufashe ifatabuguzi ryayo yishyura Frw 5000.

Madamu Sophie Tchatchoua uyobora Canal + Rwanda

Kubera ko abakoresha ifatabuguzi ryayo biyongera mu Rwanda, ni imwe mu mpamvu zituma na Airtel Rwanda nayo yahisemo gukorana nayo mu rwego rwo gufasha abashaka kwiyishyura( Canal +) ifatabuguzi bakoresheje Airtel Money.

Ku rundi ruhande, Airtel Rwanda nayo yarakuze k’uburyo ifite abakiliya benshi ugereranyije n’igihe imaze mu Rwanda ugereranyije n’abo ihanganye nabo ku isoko.

Mu muhango wo gusinya ya masezerano twavuze haruguru, Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez yagize ati: “ Twishimiye gutangiza iyi serivisi nshya izakorana na Canal + mu gufasha abakiliya bacu kugera kuri serivisi bifuza.”

Tchatchoua na Hamez bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye

Abasomyi ba Taarifa bagomba kwibuka ko kohereza amafaranga no kwakira amafaranga hakoreshejwe Airtel Money kugeza ubu nta kiguzi bisaba.

- Advertisement -

Ni gahunda yatangijwe muri Kamena, 2021.

Madamu Sophie Tchatchoua we avuga ko guha Airtel Rwanda uburyo bwo kuyishyura ifatabuguzi ry’amashusho bafashe ari ikintu bishimiye kuko bifasha impande zombi.

Ati: “ Ni iby’igikundiro kuri twe nka Canal + gukorana na Airtel Rwanda kugira ngo abakiliya bacu bashobore kujya batwishyura bakoresheje uburyo bashyiriweho na Airtel Rwanda. Dukora tugamije inyungu z’abakiliya bacu.”

Kugira ngo umufatabuguzi wa Canal + ashobore kwishyura ifatabuguzi rya Canal + akanda *500*4*3*2*4*1 hanyuma hagakurikiraho urwego.

Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez

Umuyobozi mushya wa Airtel- Rwanda Hamez yari asanzwe ari Umuyobozi wa Airtel DRC, umwanya yamazeho imyaka ine.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Hamez yazamuye bifatika umubare w’abakiriya ba Airtel, anaharanira ko ishoramari rikorwa rijyana neza n’intego ikigo gifite.

Ubuyobozi bwa Airtel Africa bwatangaje ko uwo mugabo yanagize uruhare runini mu kubaka ubucuruzi bukomeye kandi burambye, mu gutangira umuyoboro wa 4G no kwagura ubucuruzi bwa murandasi y’iki kigo, anateza imbere ishoramari rya Airtel muri DRC.

Bwatangaje ko Airtel “yizeye ko ubushobozi n’ubunararibonye Emmanuel afite mu bijyanye n’itumanaho, bimugira amahitamo meza cyane ku muyobozi uzahaza ibyifuzo by’abakiliya bacu mu Rwanda, nk’Umuyobozi Mukuru.”

Imibare y’Urwego ngenzuramikorere (RURA) iherutse kugaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2021, Airtel Rwanda yari yihariye 37.1% by’isoko ry’itumanaho mu Rwanda kuri telefoni ngendanwa.

Icyo gihe yari ifite abafatabuguzi 4.076.025, ugendeye kuri Simcard zayo zikoreshwa mu gihugu.

Ku byerekeye Canal +, twababwira ko iherutse gusurwa na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré abasigira intsinga zikoze mu buryo bwihutisha murandasi.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Canal Box handitse ko intego ari uko ziriya ntsinga zizafasha mu kongera umuvuduko wa murandasi yo mu Rwanda.

Ikigo gitanga serivisi z’amashushi cya Canal + gifite icyicaro mu Bufaransa.

Mu Rwanda iki kigo kimaze kuhakorera ibikorwa byinshi birimo gufasha abakiliya kubona ifatabuguzi rihendutse kandi bagashobora kureba amashusho ku nsakazamashusho zo hirya no hino ku isi( TV Channels).

Canal + kandi ifite amaduka itangiramo serivisi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kandi dukurikije ibyatangajwe n’ubuyobozi bwabo mu minsi yashize, hari gahunda yo kuzageza andi maduka n’ahandi hose mu Rwanda.

TAGGED:AirtelCanal +featuredRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzara Iranuma Mu ‘Ihembe Ry’Afurika’
Next Article Abasirikare 25 Ba Nigeria Bishwe N’Ibyihebe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?