Airtel Rwanda na Canal + basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo byombi yemerera abakiliya ba Canal +kugura ifatabuguzi ryayo bakoresheje Airtel Money.
Amasezerano y’imikoranire hagati y’ibi bigo byombi bikorera mu rwego rwa serivisi y’itumanaho( kimwe gicuruza amashusho, ikindi kigacuruza cyane cyane amakarita yo guhamagara na murandasi) yasinyiwe ku cyicaro cya Canal +.
Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez niwe wari uyihagarariye mu isinywa ry’ariya masezerano mu gihe Canal + yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Madamu Sophie Tchatchoua.
Canal + Rwanda ni rimwe mu mashami y’ikigo Canal + International gifite satelite ziha abakiliya bacyo bo hirya no hino ku isi uburyo bwo kubona amashusho y’ingeri zose kadni ku giciro kidakangaye.
Muri Afurika ikorera mu bihugu 25, mu Rwanda umuntu ufashe ifatabuguzi ryayo yishyura Frw 5000.
Kubera ko abakoresha ifatabuguzi ryayo biyongera mu Rwanda, ni imwe mu mpamvu zituma na Airtel Rwanda nayo yahisemo gukorana nayo mu rwego rwo gufasha abashaka kwiyishyura( Canal +) ifatabuguzi bakoresheje Airtel Money.
Ku rundi ruhande, Airtel Rwanda nayo yarakuze k’uburyo ifite abakiliya benshi ugereranyije n’igihe imaze mu Rwanda ugereranyije n’abo ihanganye nabo ku isoko.
Mu muhango wo gusinya ya masezerano twavuze haruguru, Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez yagize ati: “ Twishimiye gutangiza iyi serivisi nshya izakorana na Canal + mu gufasha abakiliya bacu kugera kuri serivisi bifuza.”
Abasomyi ba Taarifa bagomba kwibuka ko kohereza amafaranga no kwakira amafaranga hakoreshejwe Airtel Money kugeza ubu nta kiguzi bisaba.
Ni gahunda yatangijwe muri Kamena, 2021.
Madamu Sophie Tchatchoua we avuga ko guha Airtel Rwanda uburyo bwo kuyishyura ifatabuguzi ry’amashusho bafashe ari ikintu bishimiye kuko bifasha impande zombi.
Ati: “ Ni iby’igikundiro kuri twe nka Canal + gukorana na Airtel Rwanda kugira ngo abakiliya bacu bashobore kujya batwishyura bakoresheje uburyo bashyiriweho na Airtel Rwanda. Dukora tugamije inyungu z’abakiliya bacu.”
Kugira ngo umufatabuguzi wa Canal + ashobore kwishyura ifatabuguzi rya Canal + akanda *500*4*3*2*4*1 hanyuma hagakurikiraho urwego.
Umuyobozi mushya wa Airtel- Rwanda Hamez yari asanzwe ari Umuyobozi wa Airtel DRC, umwanya yamazeho imyaka ine.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Hamez yazamuye bifatika umubare w’abakiriya ba Airtel, anaharanira ko ishoramari rikorwa rijyana neza n’intego ikigo gifite.
Ubuyobozi bwa Airtel Africa bwatangaje ko uwo mugabo yanagize uruhare runini mu kubaka ubucuruzi bukomeye kandi burambye, mu gutangira umuyoboro wa 4G no kwagura ubucuruzi bwa murandasi y’iki kigo, anateza imbere ishoramari rya Airtel muri DRC.
Bwatangaje ko Airtel “yizeye ko ubushobozi n’ubunararibonye Emmanuel afite mu bijyanye n’itumanaho, bimugira amahitamo meza cyane ku muyobozi uzahaza ibyifuzo by’abakiliya bacu mu Rwanda, nk’Umuyobozi Mukuru.”
Imibare y’Urwego ngenzuramikorere (RURA) iherutse kugaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2021, Airtel Rwanda yari yihariye 37.1% by’isoko ry’itumanaho mu Rwanda kuri telefoni ngendanwa.
Icyo gihe yari ifite abafatabuguzi 4.076.025, ugendeye kuri Simcard zayo zikoreshwa mu gihugu.
Ku byerekeye Canal +, twababwira ko iherutse gusurwa na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré abasigira intsinga zikoze mu buryo bwihutisha murandasi.
Ku rukuta rwa Twitter rwa Canal Box handitse ko intego ari uko ziriya ntsinga zizafasha mu kongera umuvuduko wa murandasi yo mu Rwanda.
Ikigo gitanga serivisi z’amashushi cya Canal + gifite icyicaro mu Bufaransa.
Mu Rwanda iki kigo kimaze kuhakorera ibikorwa byinshi birimo gufasha abakiliya kubona ifatabuguzi rihendutse kandi bagashobora kureba amashusho ku nsakazamashusho zo hirya no hino ku isi( TV Channels).
Canal + kandi ifite amaduka itangiramo serivisi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kandi dukurikije ibyatangajwe n’ubuyobozi bwabo mu minsi yashize, hari gahunda yo kuzageza andi maduka n’ahandi hose mu Rwanda.