Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwafashije REG BBC Gutwara Shampiyona ‘Agiye’ Kuyigarukamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Uwafashije REG BBC Gutwara Shampiyona ‘Agiye’ Kuyigarukamo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2023 8:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Adonis Filer wafashije ikipe ya REG BBC kwegukana shampiyona y’umwaka ushize(2022), nyuma akajya gukinira Urunani BBC y’i Burundi agiye kuyigarukamo.

Ubwo REG BBC yakinaga muri Shampiyona ya 2022,  uriya mukinnyi yashimishije abakunda Basketball mu Rwanda cyane cyane ko ari wo mukino muri iki gihe usigaye uhuruza Abanyarwanda b’ingeri zose.

Abakinnye Shampiyona y’uyu mukino mu mwaka ushize bashimishije abayirebye kubera ubuhanga bagaragaje.

Adonis Filer ari muri bo.

Yafashije REG BBC kwegukana iyi shampiyona kubera ubuhanga bwe mu macenga no mu kuboneza imipira muri rucundura rwabigenewe.

Amaze kubona ko ayihesheje igikombe, yakomereje mu ikipe Urunani BBC yo mu Burundi.

N’aho yitwaye neza kuko yafashije bagenzi be kubona itike yo kwitabira BAL n’ubwo iyi kipe itegeze kure kuko yakuwemo na City Oilers yo muri Uganda.

Kugeza ubu amakuru avuga ko uriya mukinnyi mwiza wa Basketball azagaruka muri REG BBC.

Nibigenda nk’uko biteganyijwe,  azaba ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bazakinira iyi kipe mu mikino ya BAL izabera i Dakar muri Senegal mu mezi abiri ari imbere.

Ni Umunyarwanda wavukiye muri Amerika…

Adonis Jovon Filer ni Umunyarwanda wavukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika taliki 11, Nyakanga, 1993.

Yavukiye kandi akurira i Chicago.

Amashuri abanza yayigiye mu kigo kitwa Mount Carmel High School akomereza ku kindi kitwa Bishop Noll Institute muri Hammond muri Leta ya Indiana.

Bidatinze yakomereje mu ishuri ryitwa Notre Dame Preparatory School riri i Fitchburg muri Leta ya Massachusetts.

Yamaze igihe akinira ikipe ya Clemson Tigers aza gukomereza muri Florida Atlantic.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yatangiye gukina by’umwuga nyuma yo gusinya mu ikipe yo muri Chypre yitwa Appolon Limassol.

Nyuma y’aho gato, ni ukuvuga mu mwaka wa 2018 ushyira uwa 2019, yasinye mu ikipe yo muri Bulgaria yitwa Beroe.

Yaje gukinira Patriots BBC na REG BBC  zo mu Rwanda.

Agiye kugaruka mu Rwanda avuye i Burundi mu ikipe yitwa Urunani BBC.

Iyo u Rwanda rufite imikino mpuzamahanga ya Basketball, Filer ahamagarwa mu kipe y’igihugu ya Basketball.

Ibipimo biheruka byerekana ko uyu musore areshya na metero 1,88 akaba apima ibilo 88.

TAGGED:BasketballBurundifeaturedREGUmukinnyiUmunyamerikaUmunyarwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwatozaga Bugesera FC Yagizwe Umutoza W’Ikipe Y’Igihugu Y’u Burundi
Next Article Icyamamare Cyo Muri Jamaica Demarco Yaje Gutaramira Ab’i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?