Uwatozaga Bugesera FC Yagizwe Umutoza W’Ikipe Y’Igihugu Y’u Burundi

Yitwa Etienne Ndayiragije akaba yari asanzwe ari umutoza wa Bugesera FC. Yasinyiye gutoza Ikipe y’igihugu y’u Burundi

Amasezerano Etienne Ndayiragije yari afitanye na Bugesera FC yarangiye Taliki 10, Mutarama, 2023.

Ku rubuga rwa Bugesera FC haranditse hati: “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’umutoza Etienne Ndayiragije basheshe amasezerano y’akazi.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, ni ukuvuga kuri uyu wa  Gatatu taliki 25, Mutarama, 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burundi ‘FFB’ ryatangaje ko Ndayiragije yamaze gusinyira gutoza ikipe y’igihugu y’u Burundi mu gihe cy’imyaka ibiri.

- Advertisement -

Uyu mugabo asanganywe uburambe muri aka kazi kuko yatoje amakipe arimo Vital’o y’i Burundi, Azam yo muri Tanzania ndetse n’ikipe y’igihugu ya Tanzania, mu Rwanda atoza Kiyovu Sports na Bugesera FC.

Ndayiragije Etienne yavukiye i Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version