Uwahaye Umukozi Wa RIB ‘Ako Kwica Isari’ Yafunzwe Iminsi 30 Y’Agateganyo

Kabera Védaste ukurikiranyweho gutanga indonke yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza rujya mu mizi.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Kabera Védaste akekwaho icyaha cyo gutanga indonke ku wundi muntu kugira ngo adakora ikiri mu nshingano ze.

Ababuranishije uru rubanza bavuga ko impungenge z’ubushinjacyaha ku mpamvu zatuma uyu mugabo akurikiranwa afunzwe zifite ishingiro bityo rwanzura ko afungwa iyo minsi.

Rwibukije ko kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu ibazwe guhera igihe icyemezo gifatiwe.

Me Twagirayezu Mico Joseph umwunganira avuga ko bagiye kujuririra Urukiko Rwisumbuye kubera ko ibyo Umukiliya we ashinjwa bitagize icyaha ashingiye ku ngingo y’itegeko agiye kwifashisha.

Ati “Ibyo ashinjwa ntacyo byari guhindura kuri dosiye ye kuko yari yarangije kubazwa ategekwa gusubira mu rugo.”

Me Twagirayezu avuga ko impungenge Ubushincyaha bwagaragaje ari nazo Urukiko rwashingiyeho rumaha iminsi 30 y’agateganyo atari zo kuko aho ifasi y’Urukiko ibarizwa ariho Kabera atuye.

Ati “Usibye kuba atuye aho Urukiko rubarizwa, Kabera asanzwe ari Umukozi wa Leta uzwi.”

Mu cyumba cy’iburanisha harimo umugore wa Kabera, abavandimwe n’inshuti ze.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu kuwa kabiri Taliki ya 06 Gashyantare 2024, Kabera yari yabwiye Urukiko ko Frw 10,000 yahaye Umugenzacyaha atari ruswa ahubwo ko yari ayo kwica isari.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bamenye amakuru ko Umugenzacyaha yavuze ko mu ibazwa rye na nyuma yaho nta kiganiro yigeze agirana na Kabera cyo kuba yagira icyo amusezeranya, yamukorera kinyuranije n’amategeko.

Ayo makuru kandi avuga ko uyu Mugenzacyaha yareze Kabera yanga uko uyu ashobora kumutanga cyane ko ari Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo.

Uregwa iki cyaha  iyo kimuhamye ahabwa igifungo hagati y’imyaka 5 -7 n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’indonke yatanze. 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version