Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwo Kenny Sol Ashinja Kumwambura Ati: ‘Abasangira Ubusa Bitana Ibisambo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Uwo Kenny Sol Ashinja Kumwambura Ati: ‘Abasangira Ubusa Bitana Ibisambo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 August 2022 6:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intore Bruce ufite ikigo gitegura ibitaramo kitwa Intore Entertainment yabwiye Taarifa  ko ibyo umuhanzi Kenny Sol ashinja abategura ibitaramo ko babarira mu mibare bagashaka kubakoresha mu nyungu zabo, ko atari byo ahubwo ko nta bya mirenge babakuramo.

Kugira ngo byumvikane neza, yavuze ko umugani mwiza ari uw’uko ‘abasangira ubusa bitana ibisambo.’

Abajijwe niba koko harimo ubusa,  yasubije ko burimo ahubwo ko abari mu rwego rw’imyidagaduro bagomba gukorana mu bwubahane, ufite ikibazo akegera mugenzi we bitabaye ngombwa ko abijyana mu itangazamakuru.

Ati: “ Ubusanzwe iyo hari abantu bafitanye imikoranire mu bucuruzi, bagirana amasezerano, uyishe akaganirizwa bitakunda bikajyanwa mu nkiko ariko si uko uwo mugira nye ikibazo wese yajya mu itangazamakuru.”

Avuga ko nawe hari abantu  bamurimo amafaranga ariko ko atabijyana mu itangazamakuru.

Ku byerekeye amafaranga abereyemo Kenny Sol,  Intore Bruce yavuze ko koko hari ayo amurimo ariko ngo hari n’ayo yamuhaye.

Abajijwe niba igice amusigayemo ari cyo kinini, undi yirinze kugira icyo abitangazaho, avuga ko bikubiye mu masezerano bagiranye, ko atari byiza ko bijya mu itangazamakuru.

Ikindi kandi nawe hari amafaranga ikigo  cy’igihugu gishinzwe iterambere,  RDB, cyateguye kiriya gitaramo cyo muri CHOGM kitaramwishyura kandi ngo birasanzwe kuko amafaranga agira inzira acishwamo.

Ikindi kandi ngo si Kenny Sol wenyine utarishyurwa bityo ngo niyihangane ibintu biri hafi gutungana.

Ati: “Abaye ari we wenyine n’ubu namuhamagara nkayamuha.”

Icyakora Intore Bruce avuga ko yumva agahinda ka  Kenny Sol ariko ngo yihangane ‘ashonje ahishiwe.’

 

TAGGED:featuredKenny Sol. IntoreUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Kenny Sol Yikomye Umunyamakuru David Bayingana N’Abategura Ibitaramo
Next Article Amafoto:Abanya Kenya Bariraye Ku Kababa Bajya Gutora Umuyobozi Wabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?