Virus Y’Ibicurane By’Ibiguruka ‘Yageze Mu Bantu’

Ni ubwa mbere mu mateka abantu banduye ibicurane by’ibiguruka. Aya makuru ateye ubwoba yatangajwe bwa mbere mu Burusiya aho abakozi barindwi bo mu kigo cyorora inkoko bapimwe basanganwa Virus yitwa H5N8 isanzwe mu biguruka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ryatangaje ari ubwa mbere mu mateka abantu bavuzweho kandura iriya virus y’ibicurane by’ibiguruka yitwa H5N8.

N’ubwo bariya bakozi bagaragaza ibimenyetso bidakomeye ariko kuba hari abantu bagaragaweho buriya bwandu nicyo gihangayikishije abahanga mu by’ibyorezo.

Umwe mu bakora mu rwego rw’ubuzima mu Burusiya wiwa Anna Popova yagize ati: “Ni amahire ko kugeza ubu abantu badashobora kwanduzanya iriya virus ariko kuba ibiguruka biyanduza abantu nabyo biraduhangayikishije.”

- Kwmamaza -

Kuba Popova avuga gutya ntibikuraho ko abantu nabo bashobora kwanduzanya iriya virus kuko ubushakashatsi kuri yo bugikomeje.

COVID -19 icyaduka mu isi, abahanga  ntibahise bamenya ko abantu bashobora kuyanduzanya ako kanya ariko uko iminsi yihitaga niko bayisobanukiwe.

Anna Popova yishimira ko iriya virus yagaragaye hakiri kare bityo ko gutangira kwiga imiterere yayo no kureba niba yabonerwa urukingo ari ikintu kiba kihutirwa.

Virus H5N8 yari isanzwe izwi mu nkoko ndetse yigeze kugaragara mu nkoko zo mu Bufaransa biba ngombwa ko zicwamo izigera kuri miliyoni ebyiri mu rwego rwo kwanga ko handura nyinshi kurushaho.

CNN yanditse ko muri 2014 iriya virus yagaragaye mu Budage, u Bwongereza, n’u Buholandi.

Muri iki gihe abatuye isi bari mu kaga ko kwibasirwa n’ibyorezo.

Ubwo Ebola yari itangiye kugenza amaguru make muri Afurika, mu Bushinwa hahise haduka COVID-19.

Mu minsi mike ishize, Ebola yongeye gutangazwa ko yagarutse muri DRC no muri Guinée.

Kuba mu Burusiya havugwa indi ndwara ishobora kuvamo icyorezo, nabyo birahangayikishije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version