Forbes yanditse ko mu mezi 12 ashize nta muntu winjije Amadolari y’Amerika menshi kurusha abandi ku isi nka Mark Zuckerberg.
Kugeza mu Ukuboza, 2024 yinjije Miliyari $112.6, akaba abarirwa yose hamwe Miliyari $177.
Abanditsi ba Forbes banditse ko umutungo wa Zuckerberg wikubye gatatu muri icyo gihe cyose.
Uwo mukiro we wikubye izo nshuro kubera ishoramari yakoze mu mikorere y’ubwenge buhangano Artificial Intelligence.
Yakoze ikigo kinini yise Metaverse , gikubiyemo Facebook, Instagram n’ibindi bigo.
Metaverse ni ikigo kandi gikora gahunda za mudasobwa zifasha abantu kwishimira imyidagaduro na siporo, gahunda bita softwares.
Zuckerberg yize igihe gito muri Kaminuza ya Harvard yiga ikoranabuhanga ariko aza kuhirukanwa nyuma y’uko ashize Facebook igateza rwaserera mu kigo.
Yayishinze ari kumwe na bagenzi be babanaga ari bo Eduardo Saverin, Andrew McCollum, Dustin Moskovitz na Chris Hughes.
Hari mu mwaka wa 2004.
Mu mwaka wa 2014 nibwo yayitangaje Facebook ku mugaragaro iyishyira mu kigo cy’ubucuruzi yari afitemo imigabane myinshi.
Ubwo yari afite imyaka 23 yabaye umuntu muto wa mbere ukize ku isi.
Kuva icyo gihe yakomeje kuba umwe mu bantu bakize kurusha abandi ku isi.
Amafaranga yinjije muri uyu mwaka yatumye aba umuntu wa kane ukize ku isi aca ku bakire nka Warren Buffett.