Amerika N’Irani Mu Biganiro Bya Nyuma Ngo Intambara Ibe Cyangwa Irorere

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Imodoka zazanye abadipolomate mu biganiro bya Irani na Amerika.

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani bari guhurira i Genève mu Busuwisi mu cyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bitaziguye bifatwa nk’ingenzi cyane mu gukumira intambara ishobora kuvuka nibatumvikana.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, amaze iminsi atangaza ko ashobora kugaba ibitero kuri Irani mu gihe hataboneka amasezerano ku bijyanye na porogaramu yayo ya nikileyeri.

Ibi biganiro biri kuba mu gihe Amerika yakajije ubwinshi bw’imbaraga zayo za gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati kurusha uko byagenze kuva ku ntambara yayoboye yo gutera Irak mu 2003 yaba.

Icyo gihe Amerika yashakaga gukuraho ubutegetsi bwa Sadam Hussein yashinjaga gutunga intwaro za kirimbuzi no gufasha iterabwoba rya Al Qaeda.

Mu mbwirwaruhame y’abayobozi ba Irani, bakunze kuvuga ko bizitabara nibaraterwa na Amerika.

Ibiganiro biri kuba kuri iyi nshuro byongeye kuyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Oman, Badr Albusaidi, wavuze ko impande zombi ziri kugaragaza ubushake budasanzwe bwo kwakira ibitekerezo bishya n’ibisubizo bishoboka mu kubona amahoro.

Gusa, amahirwe yo kugera ku masezerano yemeranyijweho kandi mu buryo burambye biracyagoranye.

Icyo Amerika isaba n’ibyo Iran yemera

Perezida Trump yavuze ko yifuza gukemura ikibazo binyuze mu nzira ya dipolomasi, ariko anavuga ko ari gutekereza ku gitero cyagabwa kuri Irani kugira ngo ayishyireho igitutu cyo kwemera amasezerano.

Nta bisobanuro birambuye yatanze ku byo asaba Irani kwemera, cyangwa impamvu igikorwa cya gisirikare cyaba gikenewe ubu, nyuma y’amezi umunani  Amerika itewe inkunga na Israel mu kugaba ibitero ku bigo bya nikileyeri bya Irani.

Irani yanze icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika burundu igikorwa cyo kongera ubukana bwa uranium ku butaka bwayo, ariko hari ibimenyetso ko ishobora kwemera kugabanya cyangwa koroshya bimwe mu bikorwa bijyanye na porogaramu yayo ya nikileyeri.

Nk’uko byagenze mu byiciro bibiri byabanje, intumwa za Irani ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, mu gihe iza Amerika ziyobowe n’intumwa idasanzwe Steve Witkoff hamwe na Jared Kushner, umukwe wa Trump.

Mu byumweru bishize, Amerika yohereje ibihumbi by’ingabo mu karere, ndetse n’ubwato bibiri butwara indege z’intambara n’ubundi buto bwa gisirikare, indege z’intambara n’izitanga lisansi mu kirere.

Izo ngabo n’ibyo bikoresho byose Trump yabihaye izina yise Armada, ijambo rivuga igitero simusiga.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye rigaragaza uko Amerika ihagaze muri iki gihe bita State of the Union, Trump yavuze ko Irani iri gukora misile zishobora kugera ku butaka bwa Amerika “vuba”, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye.

Yanavuze ko atakwemera ko “igihugu cya mbere gishyigikira iterabwoba ku isi” kigira intwaro za nikileyeri.

Yagaragaje ko ashaka kumva Irani ivuga iti: “Ntituzigera tugira intwaro za nikileyeri.”

Gusa, mbere y’iri jambo, Minisitiri Araghchi yari yatangaje ko Irani itazigera ikora intwaro za nikileyeri mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ingingo zikomeye ziri mu biganiro

Nubwo ibyifuzo bya Irani bitatangajwe ku mugaragaro, ibiganiro bishobora kwibanda k’ugushinga ihuriro ry’ibihugu byo mu karere rishinzwe gutunganya Uranium, icyakorwa ku bubiko bwa Irani bufite hafi ibiro 400 bya Uranium yongerewe ubukana ku rwego rwo hejuru, igakurirwaho ibihano by’ubukungu, byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwayo.

Ariko Irani yamaze kwanga kuganira ku kugabanya porogaramu yayo ya misile zambukiranya imipaka bita ballistic missiles no guhagarika inkunga iha imitwe ifatanya na yo mu karere irimo Hamas muri Gaza, Hezbollah muri Libani, imitwe yo muri Irak n’aba-Houthis bo muri Yemen Iran yita “Axis of Resistance”.

Mu gihe ibintu bimeze gutyo, hari raporo mu bitangazamakuru byo muri Amerika zivuga ko Trump ashobora gutangira igitero ku birindiro by’ingabo za Irani zirinda abayobozi bakuru cyangwa ku bigo bya nikileyeri mu rwego rwo gushyira igitutu ku bayobozi b’icyo gihugu.

Hari n’abavuga ko mu gihe ibiganiro byananirana, ashobora no gutegura igikorwa kigamije gukuraho Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei.

Irani yo yamaze gutangaza ko mu gihe yagabwaho igitero, izatera ibirindiro bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Israel.

Ibihugu bifitanye umubano na Amerika mu karere byagaragaje impungenge ko igitero kuri Irani cyakurura intambara mu karere hose, kandi ko imbaraga zo mu kirere zonyine zitashobora guhindura ubuyobozi bwa Irani.

Ku ruhande rwa Israel, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yamaze kugaragaza ko atashyigikira amasezerano yakwemerera Irani gukomeza gutunganya Iranium cyangwa  inkunga iha imitwe iyishyigikiye.

Israel imaze igihe ifata Irani nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wayo no ku ituze ry’akarere.

Ibiganiro biri kubera i Genève bifatwa nk’ingenzi mu kugabanya umwuka mubi hagati ya Amerika na Irani.

Ariko kutumvikana ku ngingo z’ingenzi, nk’ikorwa rya Uranium, misile za ballistic n’inkunga ku mitwe iri mu karere, bishobora gutuma amahirwe yo kugera ku masezerano arambye akomeza kuba make.

Mu gihe impande zombi zikomeje gushyiranaho igitutu cya dipolomasi n’icya gisirikare, isi yose itegereje kureba niba ibiganiro bizatanga umusaruro cyangwa niba bizarangira hadutse intambara ishobora guhungabanya akarere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *