Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ushinzwe itumanaho Patrick Muyaya Katembwe yabwiye diaspora y’igihugu cye iba muri Canada ko iwabo nta rurimi rw’Ikinyarwanda ruhaba, ahubwo haba urwitwa Kihutu.
Yavuze ko kuba igihugu cye gihana imipaka n’ibindi bihugu icyenda, bituma hari indimi zikivugirwamo ariko ukazisanga no mu kindi bituranye, bigatandukanira ku izina urwo rurimi rwitwa.
Ati: “Iwacu dushobora kwita urwo rurimi ‘Le Kihutu’ ku rundi ruhande bakakita ‘Le Kinyarwanda.’ Ariko izi ni indimi zisa. Hari n’aho bakita Le Kirundi.”

Yavuze ko iyo ari impamvu ikomeye abaturage ba DRC bakwiye kumenya neza intandaro y’intambara iri mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo, bakamenya aho abaturage bacyo babaga mbere yo kugituramo.
Yaboneyeho kuvuga ko abaje mu myaka ya 1960 bagomba gufatwa gutyo, nk’abimukira batari kavukire.
Ibyo akemeza ko byanditse mu Itegeko Nshinga ry’igihugu cye.
Nduhungirehe yagize icyo abivugaho
U Rwanda nk’igihugu gituwe n’abaturage bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi rwabo gakondo ariko bagize n’amateka yatumye hari bamwe mu bahoze bagituye ubu batuye muri DRC, rwagize icyo ruvuga ku mvugo ya Muyaya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe kuri X yanditse ko ibyo mugenzi we wa DRC yatangaje ari ikinyoma cyeruye.
Asanga inyuma y’iyo mvugo, hihishe umurongo wa politiki w’igihe kirekire wo guheza, gutesha agaciro no kwangisha abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda bagenzi babo bavuga izindi ndimi.
Abo baturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda ni abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakaba bamaze igihe barajujubijwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bubashinja ko ari ibyitso n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda.
Mu gusesengura iby’imvugo ya Minisitiri Muyaya, Nduhungirehe asanga iri mu ngamba zigaragaza imvugo z’urwango zirimo mvugo igira iti “uburozi bw’Abanyarwanda” (poison rwandais), Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yakuye mu mvugo z’ivangura zakoreshejwe mu myaka ya 1930 zibasiraga Abayahudi (“uburozi bw’Abayahudi”).
Minisitiri Nduhungirehe mu nyandiko yashyize kuri X, yanditse ko hari andi magambo avugwa cyangwa yandikwa n’abanyapolitiki ba DRC bizwi ku isi ko aganisha kuri Jenoside iyo bidakumiriwe.
Ayo ni nko kwita abantu “udusimba”, “udukoko” cyangwa “udukoko twangiza”, akaba mu gihe cyatambutse yakoreshejwe n’umunyapolitiki/umunyamakuru Jean-Claude Mubenga yibasira Abatutsi.
Iyi mvugo yaje kuyishimirwa i New York na Muyaya wavuze ko igaragaza “kwiyumvamo igihugu”, ndetse Mubenga anahura na Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Thérèse Kayikwamba Wagner i Kinshasa nabo baramushima.
Muri Mutarama, 2026 uwahoze ari Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaza kuvanwa kuri uwo mwanya, Major General Ekenge Sylvain yitangarije kuri Radiyo/Televiziyo y’igihugu cye ko abagore b’Abanyecongo b’Abatutsi ari “abahemu”, aburira abagabo b’Abanyekongo kwirinda kubashaka.
Ibi bifite aho bihuriye no kwangisha abantu abandi.
Nduhungirehe avuga ko kuba Minisitiri Muyaya atangaje ko mu gihugu cye hari ururimi rwitwa Kihutu, ari urwo yahimbye kuko nta rurimi rwitwa gutyo rwabayeho mu mateka, kuri we, bikaba ikindi kigaragaza umugambi mubi ushingiye ku bwoko uganisha kuri Jenoside.
Kuri X, Nduhungirehe( tubishyize mu Kinyarwanda) yanditse ati: “Ababivuga basobanura ko intego ari ukwerekana ko Abahutu b’Abanyecongo ari bo bonyine kavukire nyabo, bafite n’ururimi rwabo rwihariye rwa “Kihutu”, mu gihe Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bashyirwa mu rwego rw’abanyamahanga, nk’Abanyarwanda, kuko iryo zina ry’ururimi rivugwa ko riba “hakurya y’umupaka” gusa.”
“Kihutu” si ururimi, ni igihangano cya politiki
Umuhanga mu itangazamakuru na filozofiya witwa Dr Karema Guy asobanura ko mu ijambo Patrick Muyaya yavuze ko mu bumenyi bw’indimi ururimi “Kihutu” ntaho rishingiye.
Asobanura ko nta rurimi ruzwi mu bushakashatsi rwitwa “Kihutu”.

Ati: “Abahutu n’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga Ikinyarwanda, ururimi rufitanye isano kandi rwumvikana n’Ikirundi (cyo mu Burundi) ndetse na Kifumbira (gikoreshwa muri Uganda). Itandukaniro rihari ni imvugo z’uturere (dialectes) cyangwa imvugoshusho (accents), si ururimi rushya rwihariye.”
Nawe yemeza ko imvugo ya Minisitiri Muyaya igamije gutandukanya Abahutu b’Abanyekongo n’u Rwanda, binyuze mu kubemeza ko ururimi rwabo ari gakondo ya Congo, ko ntaho ruhuriye n’Ikinyarwanda ‘cyo mu Rwanda.’
Muri icyo gihe, nk’uko Dr. Karema Guy abivuga, ijambo “Ikinyarwanda” rishobora gushyirwa ku Batutsi no k’u Rwanda, ahanini bafatwa nk’umwanzi kubera intambara M23 imaze imyaka irwana na Kinshasa.
Bityo, kuri Karema, intego ni iyo kugabanya abantu mu moko: Abahutu “b’ukuri” (authentiques) bahanganye n’Abatutsi “b’abanyamahanga”.
Imvugo nk’iyi isanzwe izwi mu bihugu bifite abanyapolitiki bashaka gucamo abantu ibyiciro hagamijwe gutonesha bamwe no gupyinagaza abandi.
Mu bumenyi bw’imibanire y’abantu (Sociologie), ubu buryo busobanurwa mu gitekerezo abahanga bita ‘Social Identity Theory’ cy’abahanga babiri ari bo Umunya-Pologne Henri Tajfel ( 22, Kamena 1919 – 3, Gicurasi,1982) n’Umwongereza John Turner (7, Nzeri, 1947 – 24, Nyakanga, 2011).
Dr. Karema avuga ko imvugo nk’iyo itari nshya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko yatangiye mu myaka ya 1960.
Asanga kuba Minisitiri w’Itumanaho ayikoresheje mu mwaka wa 2026( nyuma y’imyaka 66) mu gihe hari intambara na M23, biyiha ubundi buremere.
Abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda baba Canada bamwamaganye
Taarifa Rwanda yabonye amashusho y’abaturage ba DRC baba muri Canada bavuga Ikinyarwanda bamagana ubutegetsi bw’iki gihugu bwakiriye Muyaya.
Umwe muri bo asanga ibyo Canada yakoze biteye isoni.
Ati: “ Kumwemerera akaza kuvuga biriya ni uducisha bugufi no kutwambura uburenganzira duhabwa n’ururimi rwacu.”


Mu kwigaragambya, bavuga ko imvugo nk’iza Muyaya zikwiye kwamaganirwa kure kuko ziganisha ahabi.

