Inyoni Z’Ingabo Nizo Ziririmbira Ingore Ngo Bihuze Urugwiro

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Inyoni z'ingabo nizo kabuhariwe mu kuririmba.

Ese aho utuye haba ibiti cyangwa ibihuru? Niba igisubizo ari yego hari amahirwe menshi ko buri gitondo kare kare ukangurwa n’inyoni ziririmba. Ese kuki ayo ari yo masaha zibikoramo kandi zikabikora cyane cyane mu mpeshyi?

Yego, muri iki gihe cy’umwaka hari inyoni nyinshi ziririmba. Ariko kandi indirimbo zazo ziba ziranguruye kandi zuzuye imbaraga kurusha mbere hose.

Kubera iki se? Hari icyo abahanga babivugaho.

Iyo impeshyi itangiye, hanatangira indirimbo nshya inyoni ziririmba mu museke. Mbere gato y’uko izuba rirasa, inyoni zitangira kuririmba amajwi yazo meza, zigakora nk’umuziki wa korali.

Ni indirimbo bita izo mu museke utambitse ‘dawn chorus’ kandi birihariye kubera impamvu nyinshi:

Muri iki gihe cy’umwaka haboneka inyoni nyinshi ziririmba kandi ziririmba kenshi ku munsi, zikarangurura amajwi kurushaho.

Umuhanga umwe mu by’inyoni( babita ornithologue) witwa Jordan Ruttter avuga ko izo ndirimbo ziri mu bintu by’ibanze biranga impeshyi nyuma y’itumba rirerire kandi rikonje.

Uku guhuza kw’indirimbo z’inyoni mu museke kuba mu gihe gikomeye cy’umwaka.

Burya rero, inyoni z’ingabo zishaka kureshya iz’ingore ngo zize zibanire zororoke.

Inyoni z’ingabo iyo ziririmbye zigira amajwi kure kurusha ingore.

Wa muhanga witwa Rutter yabwiye National Geographic ati: “Habaho ukwiyongera gukomeye kw’umubare w’indirimbo ku nyoni ku giti cyayo no ku itsinda ryose muri rusange. Izi nyoni ziririmba ziranguruye kugira ngo zumvikane neza. Zigomba no guhangana hagati yazo, kandi kuririmba cyane kurushaho ni byo bituma igaragara nk’iyihagazeho kandi ibereye gukundwa.”

Mu mpeshyi, inyoni z’igitsina gabo ziririmba kugira ngo zigaragaze ubutegetsi bwazo no gutangaza aho zituye.

Buba ari uburyo bwo kubwira izindi nyoni z’igitsina gabo zo mu bwoko bumwe, cyangwa n’izindi nyoni ndetse n’inyamaswa zishobora kuzihiga, ko ‘aha ari iwanjye.’”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada, indirimbo zo mu museke zumvikana cyane hagati ya Werurwe na Gicurasi, igihe amoko menshi y’inyoni yimukira muri ibi bice avuye aho yari atuye mu gihe cy’ tumba, aje kororokera muri ibyo bihugu.

Igihe indirimbo ziba ari nyinshi gishobora guterwa n’aho umuntu atuye.

Mu bihugu byo mu turere dushyushye cyane, inyoni ziririmba hafi mu gihe cyose cy’umwaka   kuko inyoni nyinshi zororoka igihe kirekire muri ayo mahanga.

Kuki ziririmba mu museke?

Impamvu nyakuri ituma inyoni ziririmba mu gitondo cya kare iracyari ikibazo kigibwaho impaka, nk’uko bivugwa na Mike Webster, umuhanga mu by’inyoni muri Cornell Lab of Ornithology.

Agira ati: “Hari impaka nyinshi, kandi nta mwanzuro rusange urafatwa ku mpamvu nyakuri ituma ibi byose biba mu museke.”

Igitekerezo kimwe ni uko imiterere y’ikirere mu museke ituma amajwi yazo agera kure kurushaho.

Muri rusange, amajwi agera kure iyo umwuka ukonje kandi wuzuye cyane.

Nanone kandi, amajwi anyura neza (kandi vuba gato) iyo hari ubuhehere bwinshi, ku buryo [ibisobanuro] by’indirimbo bitangirika cyane uko igenda igera kure.

Heather Williams, umwarimu muri Williams College wize cyane ku mikorere y’ubwonko bw’inyoni mu bijyanye no kuririmba, avuga ko n’umuyaga ushobora kubangamira ukwambukiranya kw’amajwi.

Mu museke, umwuka ukonje utuma umuyaga ku butaka ugabanuka, kandi iyo ufatanyije n’ubuhehere bwinshi, bituma amajwi agera kure kandi yumvikana neza, atagoramye cyane.

Nanone bishobora kuba ari uko mu gitondo, nyuma y’ijoro, inyoni z’igitsina gabo ziba zishaka kwibutsa ko zigihari, zigatangaza aho zituye.

Mu gihe cy’indirimbo zo mu museke, buri bwoko bw’inyoni bugira igihe bwihariye butangirira kuririmba.

Hari iminota ziba zigomba kuririmbamo mbere y’uko izuba rirasa, zimwe zitangira iminota 45 mbere y’izuba, izindi igice cy’isaha mbere.

Ikindi gitangaje ni uko aho inyoni ziba hose- kuva mu butayu kugera mu mashyamba no mu byanya by’ibyatsi-ziririmba mu museke.

Mu gihe ibyo biba, nta nyoni yitiranya ijwi ryayo n’iry’izindi nubwo zose ziba ziririmba mu buryo no mu njyana binyuranye.

Kumva indirimbo zo mu museke birashamisha, kandi bifasha n’abahanga mu kubungabunga inyoni.

Webster  ati: “Kumva indirimbo z’inyoni ni idirishya ritwereka ubuzima bw’ubwoko bwazo n’ubuzima bw’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Abashakashatsi bafata amajwi y’indirimbo zo mu museke kugira ngo bamenye amoko aba mu gace runaka cyangwa uko umubare wazo uhagaze.

Nta gushidikanya ko buri wese wumvise inyoni ziririmba, yumva aguwe neza.

Uretse akandi kamaro zisanganywe nko kurya inigwahabiri( imibu, amasazi, amajeri n’utundi dukoko dutera abantu indwara), indirimbo z’inyoni ni uburyo bwiza bwo gukangura abantu ngo bitabire umurimo.

Ni byiza rero kuzibungabunga, ukazirinda abana bazitera amabuye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *