FPR Iributsa Urubyiruko Kwirinda Ibiyobyabwenge 

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Atangiza Inama Nkuru y’urugaga rw’Urubyiruko, Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Hon. Uwimana Consolée, akaba na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, yasabye urubyiruko kuzibukira ibiyobyabwenge.

Ijambo yabivugiyemo ni iryo yatangiye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi kiri mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo ahateraniye Inteko rusange y’urubyiruko ry’uyu muryango.

Uwimana Consolée yibukije urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi bikabategurira kuzaba ingenzi ku gihugu no kuri bo bwite.

Ibiyobyabwenge biri mu byugarije ubuzima rusange bw’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Yvan Butera aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko ko kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge biri mu bizamura uburwayi bwo mu mutwe ku bakiri bato.

Abakuru nabo birabazonga kuko uwahaze agatama aba afite ibyago byo gushyamirana n’abo babana.

Raporo za Polisi na RIB zigaragaza ko inzoga bita ‘inkorano’ ziri mu zitera urugomo.

Sirwo gusa kuko izo nzoga zangiza impyiko n’umwijima by’abazinywa.

Ibyo byiyongera ku kiguzi cyo kuzigura, icyo kwivuza n’icyo bizasaba ngo uhamwe n’ibyaha bikomoka ku businzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge azasurwe muri gereza naramuka ahamwe n’ibyaha byo gukubita, gukomeretsa cyangwa ubwicanyi.

Uwimana Consolée

Uwimana Consolée yasabye urubyiruko rwa FPR- Inkotanyi gukomeza gutekereza no guhanga ibishya bizakemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda, rugafata iya mbere mu kubaka imibereho myiza y’abaturage.

Kongere y’urubyiruko ry’uyu muryango ibaye ikurikira iyabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 21, Werurwe, 2026 y’urugaga rw’abagore bo mu Muryango FPR-Inkotanyi.

Yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *