Sassou Nguesso Uri Burahirire Gukomeza Kuyobora Congo-Brazza Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Perezida Denis Sassou Nguesso. Ifoto: VOA Afrique.

Ni umunyapolitiki wo muri Congo-Brazzaville wavutse ku wa 23 Ugushyingo 1943, kandi ni umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika.

Sassou Nguesso yavukiye mu gace ka Edou mu Majyaruguru ya Congo. Yize ibijyanye n’igisirikare, cyane cyane mu bihugu byahoze ari iby’Abasoviyeti (Uburusiya bw’ubu). Ibi byatumye agira uruhare rukomeye mu gisirikare cy’igihugu cye.

Uko yinjiye muri politiki

Yatangiye kugaragara cyane muri politiki nyuma y’impinduramatwara yabaye muri Congo mu 1968, aho igihugu cyahindutse icyayoborwaga n’ishyaka rimwe rishingiye ku bitekerezo bya gikomunisiti.

Guhera mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1992 nibwo yabaye Perezida bwa mbere, ariko muri uyu mwaka uvuzwe nyuma atsindwa amatora.

Umwe mu bana be witwa Edith Lucie Nguesso yashakanye n’uwahoze ari Perezida wa Gabon witwa Omar Bongo, hari mu mwaka wa 1989.

Nyuma y’imidugararo yabaye mu gihugu cye mu 1997, yongeye gufata ubutegetsi.

Kuva icyo gihe (1997) kugeza n’ubu, yakomeje kuba Perezida, atsinda amatora atandukanye, yose yakurikiyeho.

Mu miyoborere ye, Sassou Nguesso yaranzwe na Politiki zinyuranye zazanye ituze mu gihugu bityo kigira iterambere rifatika n’ubwo ubukene bukiri muri benshi mu bagituye.

Hari abamunenga bavuga ko amaze igihe kinini ku butegetsi kandi ko hari ibibazo bya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu byaranze kandi bikiranga ubutegetsi bwe.

Azwi cyane nk’umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika, ndetse no kuba yaragarutse ku butegetsi nyuma yo kubutakaza, ibintu bitari bisanzwe.

*Politiki ye

1.Kugaruka ku butegetsi (1997)

Nyuma yo gutsindwa amatora mu 1992, igihugu cyaje kwinjira mu ntambara y’imbere mu gihugu mu 1997. Iyi ntambara yamufashije kugaruka ku butegetsi ku bufasha bw’ingabo z’ibindi bihugu nka Angola. Ibi byatumye agarura ubutegetsi bamwe bemeza ko burangwa n’imiyoborere ya gisirikare kurusha uko yaba iya demukarasi.

2.Itegeko nshinga n’amatora

Mu mwaka wa 2002 yashyizeho Itegeko nshinga rishya rimwemerera gukomeza kwiyamamaza.

Mu 2015 yongeye kurihindura kugira ngo akureho imipaka y’imyaka n’umubare wa manda Perezida wa Repubulika yari yemerewe kutarenza.

Ibi byatumye yongera kwiyamamaza no gutsinda amatora mu 2016 no mu 2021.

Abatavuga rumwe na we bavuga ko ayo matora atabaye mu mucyo, naho ubutegetsi bwo bukavuga ko yagenze neza.

3.Uburyo ayobora

Afite ubutegetsi bukomeye bushingiye ku ishyaka rye kandi ingabo n’inzego z’umutekano biramushyigikiye cyane. Ubuyobozi bwe kandi buvugwaho gucungira hafi abanyapolitiki n’abanyamakuru mu rwego rwo kwanga ko babangamira gahunda za Guverinoma ye.

*Uko igihugu gihagaze muri iki gihe

1.Ubukungu

Congo Brazzaville ni igihugu gifite umutungo kamere mwinshi cyane cyane peteroli.

Ni igihugu kinini cyane kuko kiruta u Rwanda inshuro 13.

Ubuso bwacyo ni hafi km² 342,000 mu gihe ubw’u Rwanda burengaho gato km² 26,000

Congo Brazzaville iruta u Rwanda inshuro 13.

Peteroli ni yo nkingi y’ubukungu bw’igihugu cya Congo Brazzaville ariko abajora ubuyobozi bwayo bavuga ko amafaranga ayivamo, atagezwa ku baturage mu buryo bukomatanyije kandi buciye mu mucyo.

2.Imibereho y’abaturage

Ku byerekeye imibereho y’abaturage, muri rusange barakennye ndetse abarebera hafi imibereho yabo, bavuga ko serivisi nk’ubuvuzi n’uburezi zidahagije  ku bantu bose. Hari itandukaniro rinini hagati y’abakize n’abakene.

3.Politiki n’uburenganzira bwa muntu

Mu rwego rwa politiki, Congo Brazzaville ifite amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ariko akunze kuvuga ko abangamirwa mu mikorere yayo, bigakomera cyane mbere no mu gihe cy’amatora.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko hari imbogamizi ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no gukora imyigaragambyo.

4.Umutekano

Muri rusange igihugu kiratekanye ugereranyije n’ibihe by’intambara byo mu 1997.

Ariko hari uduce tumwe na tumwe twigeze kugira ibibazo by’umutekano cyane cyane mu majyepfo.

Mu ncamake, Denis Sassou Nguesso ni umuyobozi umaze igihe kinini ku butegetsi, wagarutse ku buyobozi binyuze mu ntambara, kandi wakomeje kuyobora igihugu cye kugeza n’ubu.

Igihugu ayoboye gifite umutungo kamere mwinshi, ariko kikagira ibibazo bya demokarasi n’imibereho y’abaturage.

Kuba kimaze igihe kirekire kitarasubira mu ntambara biri mubyo Perezida Denis Sassou Nguesso ashimirwa na benshi.

u Rwanda rubanye neza na Congo Brazzaville ndetse Ambasaderi warwo muri iki gihugu yitwa Parfait Busabizwa.

Amb Parfait Busabizwa uhagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *