Ejo Hazaza Ha Siporo Y’u Rwanda Mu Mboni Za Minisitiri Mukazayire

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yagaragaje ko ahazaza ha siporo ku isi no muri Afurika by’umwihariko hazashingira cyane ku nkingi eshatu zirimo siyansi n’ikoranabuhanga, abantu bafite ubuzima buzira umuze n’ubucuruzi bushingiye kuri siporo.

Mu kiganiro yifatanyijemo na Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall niho yabivugiye.

Bombi bagarukaga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika n’urubyiruko kuko ari rwo ahanini igenewe ikanagirira akamaro kurusha abakuze.

Imbere y’abanyacyubahiro n’abashoramari bo muri Afurika bitabiriye inama Africa CEO Forum 2026 yaberaga i Kigali ikaba yahumuje kuri uyu wa Gatanu, Mukazayire yavuze ko siporo itakiri ugukina gusa, ahubwo yabaye urwego rukomeye rufasha ibihugu kwinjiza amafaranga, guteza imbere ubukerarugendo no guhanga imirimo.

Ati: “Iyo twubatse ikibuga biba ari ibikorwaremezo bya siporo tuba twubatse ariko iyo twongeyeho resitora, tukongeraho hoteli, tuba twongerereye cya kibuga agaciro. Bityo rero kurema ishoramari rizahanga ibifite agaciro no kumenyekanisha ibyo dukora biri mu byo mbona ko bizatanga amahirwe ya siporo y’ejo hazaza.”

Nelly Mukazayire wahoze ari Umuyobozi wungirije wa RDB, akaba yarigeze no kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura inama u Rwanda rwakira kitwa Rwanda Convention Bureau, asobanura ko ikoranabuhanga riri guhindura uburyo siporo ikinwa, itegurwa n’uko ikurikiranwa n’abafana.

Yatanze urugero ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), uburyo bwo gusesengura imibare y’abakinnyi ndetse n’ikoranabuhanga rifasha abafana gukurikira imikino aho ari ho hose ku isi.

Nk’uko Perezida Paul Kagame yigeze kubisaba abayobozi ba Minisitiri ya siporo muri iki gihe ubwo yakiraga indahiro yabo umwaka ushize, siporo y’u Rwanda ntikiri iyo kwita ku mpano gusa ahubwo ni n’isoko y’amikoro.

Amadou Gallo Fall uyobora BAL we yavuze ko Afurika ifite impano nyinshi mu rubyiruko, ariko ko hakenewe kongerwa ishoramari mu bikorwaremezo, amahugurwa n’amarushanwa mpuzamahanga kugira ngo siporo ibashe gutanga umusaruro yitezweho.

Yemeza ko ibyo byatyaza ubumenyi bw’abakinnyi kuko byabafasha kwigira no ku bandi.

Asanga kandi siporo ishobora kuba umuyoboro wo guteza imbere ubuzima bwiza, uburinganire hagati y’ibitsina byombi muri siporo no guhuriza urubyiruko rw’Afurika mu bikorwa birufasha kwigirira icyizere no kubona amahirwe y’akazi.

Nubwo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere siporo binyuze mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga, ruracyakeneye kubaka ibikorwa remezo bigezweho no gushora imari mu iterambere ry’impano z’abakiri bato.

Ni ngombwa kandi kunoza imisifurire n’abatoza bagakomeza guhabwa amahugurwa, bakagendana n’igihe.

Ubunyangamugayo mu basifuzi nabwo buvugwamo inenge, ikintu gikunze kugarukwaho n’itangazamakuru rya siporo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *