APR Volleyball Club yatwaye irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari umwe mu bakinnyi bayo bari bakomeye kurusha abandi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe APR Volleyball Club ari yo yatwaye iryo rushanwa mu bantu bakuru, Nyanza TSS yo yatwaye icyo gikombe mu cyiciro cy’abato.
Ni irushanwa ryakinwe mu minsi itatu rikaba ribaye ku nshuro ya 22.
APR VC mu cyiciro cy’abagabo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2.
Muri iki cyiciro kandi, ikipe ya Gisagara VC yari yanongeyemo amaraso mashya mu ikipe yabo, niyo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-2.
Nyanza TSS yo yegukanye igikombe mu mukino ugoye wayihuje na Gisagara Academy ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 naho Petit Séminaire Virgo Fidelis itsinda ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ku mukino w’umwanya wa gatatu amaseti 3-1.
Mu cyiciro cy’abagabo bakina mu cyiciro cya kabiri (Serie B), ikipe ya Keystone niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Winstar naho ikipe ya Catholic University of Rwanda yegukana umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya ESB Kamonyi niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Polytechnic Kigali ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 naho Lycée de Nyanza yegukana umwanya wa gatatu.
Si ibyo byiciro byakinnye byonyine kuko hari n’ibindi byiciro byakinnye birimo amashuri yisumbuye, icyiciro rusange, amashuri abanza, abakanyujijeho ndetse n’abakina Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball).
Rutsindura Memorial Tournament ni irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ritegurwa n’Iseminari nto ya Butare, Pétit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, rikinwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rutsindura yabaye umusifuzi wa Volleyball, aba Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore ndetse atoza n’ikipe ya Rayon Sports.
Yavutse mu mwaka wa 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.
Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990.
Yanabaye Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), aba n’umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.
Mu muryango we harokotse umuntu umwe kuko yicanywe n’umugore we n’abana be.

