Ubukungu Bw’u Rwanda Bwikubye 10 Mu Myaka 32-Murangwa

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Minisitiri Yusuf Murangwa ubwo yageza ingengo y'imari ya 2026/2027 ku Nteko Ishinga amategeko, Imitwe yombi.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa avuga ko mu myaka 32 u Rwanda rumaze rubohowe, ubukungu bwarwo bwikubye inshuro icumi.

Muri iki gitondo, Minisitiri Yusuf Murangwa yabwiye RBA ko urebye guhera mu mwaka wa 1994 kugeza n’ubu, ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku ijanisha riri hagati ya 7% na 8%.

Uretse igihe igihugu cyari kiri mu bubazo bya Guma mu rugo kubera COVID-19, muri rusange indi myaka yaranzwe n’izamuka rinini ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Mu gutanga urugero, Murangwa avuga ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutse uva kuri miliyari 1.4 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 1994 ugera kuri miliyari 14 zayo madolari muri iki gihe, aho ubukungu bwagiye buzamuka ku mpuzandengo ya 8% buri mwaka.

U Rwanda kandi rumaze kugera ku rwego rwo kwigira mu by’ingengo y’ingengo y’imari kuko ubu 93% by’ingengo byayo biva mu mutungo w’imbere mu gihugu.

Mu rwego rw’ibikorwaremezo, umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi wavuye ku munsi ya 1% ugera kuri 85%.

Imibereho y’abaturage yarazamutse nk’uko Murangwa abivuga, akemeza ko muri iki gihe umusaruro ku muturage umwe (GDP per capita) wavuye ku madolari agera kuri $200 ugera ku $1,000, kandi intego ni ukugeza hagati ya $14,000 na $15,000 z’amadolari ya Amerika k’umuturage bitarenze umwaka wa 2050.

Gusa iyi ntego iracyari kure nk’uko imibare igaragara hejuru ibyerekana.

Minisitiri Yusuf Murangwa asanga urugendo u Rwanda rwakoze mu kubaka ubukungu  bwarwo rwararanzwe no gukorera mu mucyo bituma rwizezwa n’amahanga.

Byatumye ishoramari mvamahanga rikorerwa imbere mu gihugu bita Foreign Development Investment, FDI, ryiyongera, binajyanirana no gutuma rubona inguzanyo bitarugoye kandi ikaba yoroshye no kuyishyura.

Hari imishinga igihugu gifite izagifasha kurushaho gutera imbere, uw’ingenzi kugeza ubu ukaba kubaka no gukoresha ikibuga gishya cy’indege cya Kigali cyubakwa mu Bugesera.

Ibindi byatumye ubukungu bw’u Rwanda butera imbere ni ugushyira imbere umuturage, kubungabunga ibidukikije no guha urubuga abikorera ku giti cyabo.

Ibigo mpuzamahanga bikora ibyegeranyo ku bukungu byemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bikoresha neza inkunga bihabwa, rugakoresha kandi rukishyura neza inguzanyo rwahawe, byose bigakorwa mu nyungu z’abaturage.

Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini ku bukerarugendo, kohereza hanze ibihingwa ngengabukungu nk’ikawa, icyayi, ibireti, indabo, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ikoranabuhanga no gutanga serivisi biri mu bituma burushaho kuzamuka cyane ko urwego rwa serivisi ari rwo rugize igice kinini cy’ibigize umusaruro bumbe w’igihugu.

Muri iki gihe, igihugu kiri gushyira imbaraga mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro ngo nayo arusheho kurwinjiriza amadovize.

Indi ngingo igihugu gishaka gushyiramo amafaranga ni ugukoresha ubwenge buhangano mu nkingi zikomeye z’ubuzima bw’igihugu, gukoresha imbaraga za nikileyeri mu kongerera igihugu amashanyarazi no kwita ku byogajuru hagamijwe kurengera ibidukikije no kuzamura umutungo uva mu buhinzi, ubworozi n’ibindi bikenera amakuru ashingiye ku kirere.

Kanda ahatukura usome uko ingengo y’imari y’u Rwanda iteye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *