Uyu munsi i Muscat mu murwa mukuru wa Oman, Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman no mu Misiri, CG Dan Munyuza, ari kumwe na Hamood Bin Khalfan Al Busaidi, Konsule w’Icyubahiro w’u Rwanda muri Sultanate ya Oman, bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ingendo z’indege z’isosiyete SalamAir zihuza mu buryo butaziguye umujyi wa Muscat n’uwa Kigali.
Indege z’iki kigo zizajya ziza mu Rwanda kuwa Kabiri no kuwa Kane.
Uyu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa SalamAir, Adrian Hamilton-Manns, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege muri Oman, Nasser Ahmed Al Sharji n’abandi bayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Urugendo rwa mbere ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri 21 Nyakanga 2026.
Kigali ibaye umujyi wa kabiri SalamAir igezeho muri Afurika, nyuma y’aho isanzwe ikorera, bikaba bigamije kongera ubuhahirane n’imikoranire hagati y’ibihugu byo mu Karere ka Gulf n’ibyo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Ambasaderi Dan Munyuza yavuze ko iyo ndege itari uburyo bwo gutwara abantu gusa, ahubwo ari ikiraro gihuza abaturage b’ibihugu byombi, cyorohereza ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo.

Yongeyeho ko bizakomeza umubano mwiza n’ubufatanye bugenda bwaguka hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Sultanate ya Oman.
Bizafasha abashoramari, abacuruzi, ba mukerarugendo n’abagenzi muri rusange kugera mu bihugu byombi bitabaye ngombwa ko banyura mu zindi ndege nyinshi.
Mu myaka ishize, umubano hagati y’u Rwanda na Oman wakomeje kwaguka, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ishoramari.
Oman ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye mu Karere ka Gulf, kandi ikomeje gushora imari mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere n’ibikorwa remezo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rukomeje gushyira imbaraga mu kwagura imiyoboro y’indege ihuza Kigali n’indi mijyi yo ku migabane itandukanye, hagamijwe gushyigikira gahunda yo gutuma Kigali iba ihuriro rikomeye ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika.
Uru rugendo rwa SalamAir ruziyongera ku zindi serivisi z’indege zihuza u Rwanda n’akarere ka Gulf, bikazamura ubuhahirane, ubukerarugendo n’ubufatanye mu bukungu hagati y’impande zombi.

