Aho Igishanga Cya Kibumba Kigeze Gisanwa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kimaze amezi gisana ibishanga byo mu mujyi mu rwego rwo kubisubiza ubuzima no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibituye.

Amafoto agaragaza uko igishanga cya Kibumba kimeze yerekana inzira z’abanyamaguru zikoze neza zituranye n’ibiti bitanga umwuka mwiza, bikaba n’icumbi ry’ibindi binyabuzima birimo n’inyoni.

Hari kandi ibiyaga byaremwe n’abahanga ba REMA ngo bibe aha hantu ubwiza n’amazi hakeneye ngo habe hatoshye.

Muri iki gishanga kandi hatewe ubwoko bw’ibiti bimera imbuto n’ibindi bitanga igicucu, indabo zizaha inyoni cyangwa inzuzi aho guhova n’ibindi bikenewe ngo ubuzima bushoboke mu cyanya nk’icyo.

Igishanga cya Kibumba giherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, gifite ubuso bwa hegitari 68.

Reba amafoto yerekana uko iki gishanga kiri kuvugururwa:

Hari ibitaranozwa
Intego ni ugutuma iki gice kiba igice gisa neza.
Ibiti ni ingenzi ahantu nk’aha.
Ibiti byera imbuto n’ibindi bisanzwe byarahatewe ngo bizafashe ibindi binyabuzima kubaho neza.
Indabo ni ingenzi mu gutuma ibindi bimera bikura.
Inzira z’abanyamaguru zaraharuwe ngo bajye batembera nta nkomyi.
Iyo amazi asukuye, ibinyabuzima birahungukira.
Ni ahantu hazitiwe
Ni ahantu hagari ho guhumekera umwuka mwiza.
Habereye ijisho ku muntu ushaka kuruhura mu mutwe.
Mu kurwanya isuri ni ngombwa gukora imirwanyasuri igabanya ubukana bw’amazi atemba.
Iki gishanga kiba muri Gasabo.

Amafoto@REMA

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *