Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda uko umubano hagati ya Kigali na Kampala wakomeza kuba mwiza kurushaho.
Gen Muhoozi Kainerugaba- Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare -ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Kagame na Gen Muhoozi banaganiriye ku bufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, amahoro n’ituze mu Karere ibihugu byombi biherereyemo kandi bikaba bihana imipaka.
Ibi bihugu kandi bihana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ku gice cyayo kimaze imyaka myinshi mu mutekano muke ugira ingaruka no ku butaka bw’u Rwanda n’ubwa Uganda.
Nta bisobanuro birambuye byatanzwe na Perezidansi y’u Rwanda ku biganiro byahuje Perezida Kagame na Gen Muhoozi, icyakora umubano ni mwiza hagati ya Kigali na Kampala muri iki gihe.
Nubwo ari uko bimeze, wigeze kuba mubi mu myaka ya 2018 kuzamura, ubwo u Rwanda rwafungaga imipaka yarwo na Uganda kubera ko rwayishinjaga guhohotera abaturage barwo bajyaga gushakira imibereho mu Ntara za Uganda zituranye n’u Rwanda.
Umuhati w’ububanyi n’amahanga wakurikiyeho waje gutuma imipaka ifungurwa ndetse icyo gihe Gen Muhoozi yabaye umwe mu babigizemo uruhare runini.
Ku ruhande rwa Uganda, undi wabigizemo uruhare yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihe witwa Sam Kutesa, mu gihe mu Rwanda uwari ushinzwe ububanyi n’amahanga yari Dr. Vincent Biruta, umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC akaba yari Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe.
Muri Werurwe (3) 2025, nibwo Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda, icyo gihe yasuye Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.
Incamake y’umubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu mwaka wa 2018:
Guhera mu 2018 kugeza ubu (2026), umubano w’u Rwanda na Uganda wanyuze mu bihe bikomeye by’amakimbirane, hanyuma uza gusubira mu nzira y’ubufatanye.
2018: Intangiriro y’ubwumvikane buke.
Mu mwaka wa 2018, ibihugu byombi byagiranye ibibazo ahanini bishingiye ku mutekano. U Rwanda rwashinjaga Uganda gufata no gufunga abaturage barwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no kubangamira umutekano warwo.
Ku rundi ruhande, Uganda na yo yahakanaga ibyo birego, igashinja u Rwanda ibikorwa byo kuneka no kwivanga mu bibazo byayo by’imbere.
2019: Gufunga umupaka wa Gatuna.
Mu Gashyantare(2) 2019, u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna/Katuna, rusaba abaturage barwo kwirinda ingendo muri Uganda.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka bwaragabanutse cyane, abaturage bari batunzwe n’ubuhahirane barahungabana, ibiciro by’ibicuruzwa bimwe birazamuka cyane ku mpande zombi z’umupaka zihuriyeho.
Muri Kanama(8) 2019, abayobozi b’u Rwanda na Uganda basinye amasezerano i Luanda muri Angola agamije kugabanya umwuka mubi no gukemura amakimbirane mu nzira y’ibiganiro, nubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo ryatinze.
2020–2021: Umubano ukomeza kuba mubi.
Muri iki gihe, umupaka wakomeje gufungwa ariko habaye ibiganiro byinshi byahuzaga impande zombi ariko nta gisubizo cyihuse cyahise kiboneka kuko ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abaturage byakomeje kudindira.
2022: Kongera gufungura umupaka.
Mu Mutarama(1) 2022, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba(niryo peti yari afite) yasuye Kigali, ahura na Perezida Paul Kagame.
Nyuma y’uru ruzinduko: ku wa 31 Mutarama(1), 2022, u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna, ubuhahirane n’ingendo hagati y’ibihugu byombi byongera gusubukurwa buhoro buhoro.
2023–2025: Gusubiza umubano ku murongo.
Ibihugu byombi byakomeje: kuganira ku bibazo by’umutekano, kongera ubufatanye mu bucuruzi, hakorwa inama z’abayobozi bashinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga kugira ngo birinde ko amakimbirane yongera kubaho.
2026: Umubano urushaho kuzahuka.
Mu mwaka wa 2026, habaye intambwe nshya mu gutsura umubano:
Muri uyu mwaka habaye inama ya 12 ya ‘Joint Permanent Commission’ yabereye i Kampala, u Rwanda na Uganda basinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’imiyoborere y’inzego z’ibanze, hashyizweho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano no kongera ubufatanye mu bucuruzi n’umutekano wo ku mipaka.
Abasesengura iby’ibihugu byombi bemeza ko bisangiye amateka akomeye bityo ko kubana neza bifite akamaro kanini ku babituye no ku mutuzo wo mu Karere biherereyemo.

