Ku Murindi wa Kigali mu Karere ka Gasabo hakomeje kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rigamije gufasha abakora muri izi nzego kwigira ku bandi, bakazamura ikoranabuhanga muri izo nzego.
Uretse ibikoresho byo mu bworozi cyangwa mu buhinzi bihamurikirwa, hari n’ikoranabuhanga ryahimbye n’Abanyarwanda ngo bazamure umusaruro w’ibyo beza cyangwa borora.
Ubwo ryatangizwaga na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Télésphore Ndabamenye ku wa Kane italiki 23, Nyakanga (7) 2026, kimwe mu byahamurikiwe cyerekana ikoranabuhanga mu bworozi ni imashini zifite camera imenya niba inka cyangwa ingurube yarinze.
Si ukubimenya gusa ahubwo hari no mu gutera iryo tungo intanga, bikagabanya kwibeshya mu gutera intanga bityo amatungo agafata vuba.
Abahinzi kandi bahamurikira imyumbati, ibitoki n’ibindi bihingwa binini byeze binyuze mu gukoresha ifumbire mvaruganda, imbuto zirobanuye no mu kwita ku butaka imyaka iteyeho.

Ingurube y’ibilo 500
Abasura iri murikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi babona ingurube yo mu bwoko bwa Cambra( bukomoka muri Amerika ya ruguru) ifite ibilo 500.
Iyo sekurume y’ingurube yabaye ingirakamaro ku bworozi bw’ingurube, abayoroye bakavuga ko imaze gutanga intanga 3,120 zagize uruhare mu kubangurira ingurube za gakondo no kuzamura ubwiza bw’izizivukaho.
Ubuyobozi bw’Ikigo Vision Agri-business farm bworoye iyo ngurube buvuga ko gusangizanya ubumenyi mu bworozi bugezweho bw’ingurube n’andi matungo biri mu by’ingenzi bizafasha kuzamura umusaruro igihugu gikeneye
Jean Claude Shirimpumu uyobora iki kigo ati: “Ubwiza bw’intanga z’amatungo muri rusange n’ubw’izi ngurube by’umwihariko bugira uruhare mu kuvugurura icyororo no kuzamura umusaruro igihugu gishaka mu bworozi bwacyo.”
Iyo ngurube y’imyaka ibiri n’igice y’amavuko imurikanwa n’izindi zifite amaraso meza zo mu bwoko bwa Pietré, ubwa Durroc n’ubwa Landras.
Isekurume y’ingurube ifite imyaka ibiri y’amavuko kuzamura ikurwa mu nyagazi z’ingurube hirindwa ko yajya yimya izo zifitanye isano bigatuma havuka ingurube bita ‘amacugane.’
Amacugane ni ingurube cyangwa amatungo avuka ku yandi yimizanyije kandi afitanye isano ya hafi kandi akenshi ayo macugane apfa akiri mato.
Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko mu myaka iri imbere, inyama z’ingurube n’iz’inkoko ari zo zizajya ziribwa cyane kurusha iz’inka.
Kororoka vuba kw’ayo matungo gutuma inyama zazo ziboneka bihagije ku isoko cyane cyane mu gihe cy’impeshyi ubwo ubwatsi bw’inka n’amazi yo kuzuhira biba byagabanutse.
Ikoranabuhanga rikoresha drones za Zipline rifasha mu kugeza intanga mu cyaro, ahabugenewe hafasha aborozi kuza kuzakira no kuzigeza aho amatungo azitererwa.
Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 19 rifite insanganyamatsiko igira iti: “Twihutishe ivugurura ry’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu guhanga ibishya n’ubufatanye”.
Ubwo yaritangizaga mu minsi ishize, Dr Ndabamenye yibukije abahinzi, aborozi n’abakora mu ruhererekane rw’ibi byombi, ko ikoranabuhanga ari rwo ruti rw’umugongo mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda muri izo nzego.
Ati: “Mu rwego rwo gufasha abahinzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma yongereye ‘nkunganire’ itanga ku ifumbire ndetse yagura uburyo bwo kubona inguzanyo zihendutse.”
Minisitiri Ndabamenye yongeyeho ko hari gahunda yo guha abahinzi cyangwa aborozi inguzanyo ku nyungu nto, aho inyungu ku nguzanyo zihabwa abashora imari mu buhinzi zagabanyijwe zikagera kuri kimwe cya kabiri cy’inyungu zisanzwe zishyurwa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki y’ubucuruzi.

Mu myaka itatu ishize hamaze kwemezwa inguzanyo zirenga miliyari Frw 55, muri zo miliyari zisaga Frw 30.9 zikaba zaramaze guhabwa abazigenewe binyuze mu bigo by’imari 31 byifatanyije n’iyi gahunda.
Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri ishoramari ry’abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, rikava kuri miliyari $2.2 mu 2024 rikagera kuri miliyari $4.6 mu 2029.
Nanone, igihugu kigamije gukuba kabiri amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, akava kuri miliyoni $ 893.16 akagera kuri miliyari $1.9.

Byongeye kandi, inguzanyo zihabwa urwego rw’ubuhinzi zitezweho kwiyongera zikava kuri 6% zikagera nibura kuri 10% by’inguzanyo zose zitangwa n’amabanki y’ubucuruzi.
Udushya tumurikirwa mu imurika ry’ubuhinzi n’ubworozi turimo imbuto z’ibihingwa zitanga umusaruro mwinshi, uburyo bugezweho bwo korora amatungo magufi, ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi, kuhira imyaka n’ikoranabuhanga rifasha kubungabunga umusaruro nyuma y’isarura n’ibindi.

