Ni Ibiki Bikubiye Mu Itegeko Rishya Rya BNR?

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read
Hatangajwe itegeko rishya rigenga BNR

Itegeko rishya rigena imikorere ya Banki nkuru y’u Rwanda riherutse gutangazwa mu igazeti ya Leta. Rije ryuzuza kandi risimbura iryo mu mwaka wa 2017, iri rigasaba ko hari byinshi bigomba guhinduka mu mikorere n’imicungire y’iyi Banki.

Iri tegeko rishya rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) rishyiraho uburyo bwemewe n’amategeko busaba Leta kongerera BNR imari shingiro igihe amafaranga yayo y’ubwizigame adahagije, bigakorwa ngo yishyure igihombo yaba yagize.

Ibi ni bishya urebye uko itegeko ryayo ryari risanzwe ryagenaga ibintu.

Mu igazeti ya Leta yatangajwe ku italiki 24, Nyakanga(7), 2026 niho iryo tegeko riri, rikaba ryemeza ko iyi Banki ari yo ifite inshingano zo gushyiraho politiki z’ifaranga ry’igihugu kandi  ikaba urwego rufite ubuzima gatozi.

Nk’uko bisobanurwa mu nyandiko yasobanuraga umushinga w’itegeko, iri vugururwa ryaturutse ku nama zatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) nyuma y’isuzuma cyakoze ku mikorere ya BNR, harimo n’iryakozwe mu mwaka wa 2024.

Iryo suzuma ryagaragaje icyuho mu mategeko yari asanzweho risaba ko hakorwa amavugurura agamije gukomeza inshingano za BNR, ubwigenge bwayo, imiyoborere yayo no kurushaho gukorera mu mucyo bijyanirana no kubazwa inshingano.

-Leta igomba kongera imari shingiro ya BNR

Impinduka ikomeye iri muri iri tegeko ni uko hashyizweho uburyo bw’itegeko busaba Leta kongerera BNR imari shingiro.

Itegeko ryari risanzweho ntiryategekaga Leta kongera imari ya BNR igihe yaba igize  igihombo kirenze amafaranga yayo y’ubwizigame.

Ingingo ya 66 y’itegeko rishya ivuga ko iyo raporo y’imari ya BNR igaragaje igihombo kidashobora kwishyurwa n’amafaranga y’ubwizigame, BNR igomba gusaba Leta ‘kwishyura’ amafaranga asigaye.

Ndetse Leta igomba kuyatanga mu gihe kitarenze amezi atandatu, yaba ari amafaranga nyirizina cyangwa impapuro mpeshamwenda zifite inyungu zijyanye n’igiciro cy’isoko kandi zifite igihe ntarengwa cyo kwishyurwa.

Nk’uko byasobanuwe, ubu buryo bugamije gufasha iyi banki guhorana amafaranga ahagije yo gutuma mu bubiko bwayo igira imari ihagije.

-Ubwigenge ku bayobozi n’abakozi

Iri tegeko rishya ryaguye ubwigenge bwa BNR.

Mbere, amategeko yarindaga ubwigenge bw’ikigo gusa. Ingingo yaryo ya  4 ubu irengera n’abakozi ba BNR, abayihagarariye ndetse n’abagize inzego zifata ibyemezo, ikavuga ko nta muntu cyangwa urwego urwo ari rwo rwose rugomba kubavangira mu gihe bari gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Bigamije ko hashyirwamo uburyo bwo gukemura icyuho cyari kiri mu mategeko.

Inama y’Ubutegetsi irigenga kurushaho

Mu itegeko rivugwa aha, hanahinduwe imiterere y’Inama y’Ubutegetsi ya BNR.

Mbere yari igizwe n’abanyamuryango icyenda, ariko ubu igizwe n’abanyamuryango 11 barimo Guverineri, Visi Guverineri n’abandi banyamuryango icyenda bashyirwaho n’Iteka rya Perezida hashingiwe ku bumenyi bafite mu by’ibaruramari, gucunga ibyago bigwirira urwego rw’imari, amategeko, ikoranabuhanga n’izindi nzego.

Mu rwego rwo kongera ubwigenge bwayo, abakozi ba Leta ntibagomba kurenza 30% by’abagize Inama y’Ubutegetsi, hatabariwemo Guverineri, Visi Guverineri n’abaturuka mu mashuri makuru cyangwa mu bigo by’ubushakashatsi.

Nanone kandi, Guverineri na Visi Guverineri ntibemerewe kuba muri komite z’Inama y’Ubutegetsi.

-Inshingano z’Inama y’Ubutegetsi zarushijeho kurindwa

Iri tegeko ‘rigabanya’ inshingano Inama y’Ubutegetsi yemerewe guha Guverineri.

Nubwo ishobora gukomeza kumuha ububasha bwo gushyiraho amabwiriza n’amateka, Ingingo ya 13 ibuza ko yamuha inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki rusange n’imiyoborere ya Banki.

Itegeko rya mbere ntiryarindaga neza uru ruhare rw’Inama y’Ubutegetsi.

-Imyanya y’ubuyobozi igomba kuzuzwa mu minsi 90

Ikindi kirimo ni uko iri tegeko rishyiraho igihe ntarengwa cyo gusimbuza abayobozi bava mu myanya yabo.

Ingingo ya 22 ivuga ko imyanya itarimo abantu mu Nama y’Ubutegetsi igomba kuzuzwa mu minsi 90.

Ingingo ya 24 itegeka ko Guverineri cyangwa Visi Guverineri basimbuzwa mu gihe kitarenze iminsi 90 iyo umwanya wabo ntawe uwurimo.

Ibi bigamije ko imikorere ya Banki nkuru y’igihugu ikomeza, hirindwa ko ibura ry’abayobozi bayo bakuru ryayigiraho ingaruka mu miyoborere yayo.

-Hashyizweho Komite y’Ubugenzuzi

Ikindi cyahindutse ni uko hashyizweho Komite y’Ubugenzuzi (Audit Committee) ku buryo ari itegeko rizakurikizwa.

Mbere, Inama y’Ubutegetsi yashoboraga gushyiraho komite zose ibona ko  ari ngombwa, ariko nta komite ‘yihariye’ yasabwaga.

Ingingo ya 23 y’itegeko rishya itegeka ko Komite y’Ubugenzuzi igomba kubaho buri gihe.

-Inshingano mu micungire y’ifaranga zasobanuwe neza

Iri tegeko risobanura neza inshingano za Perezida wa Repubulika n’iza BNR mu bijyanye n’ifaranga.

Nk’uko byari bisanzwe, amafaranga akoreshwa mu gihugu ashyirwaho kandi akavanwa mu ikoreshwa binyuze ku  Iteka rya Perezida.

BNR yo ishinzwe gucunga ifaranga ry’igihugu mu izina rya Leta no gutanga inama igihe isanze hagomba gukurwaho amafaranga asanzwe akoreshwa.

Ibi bishimangira ko Perezida ari we ufite ububasha bwo gushyiraho ifaranga, naho BNR ikaba ishinzwe kuricunga.

-Amabwiriza ku nguzanyo z’ingoboka yarahindutse

BNR yakomeje kandi kugira inshingano yo gutanga inguzanyo z’ingoboka ku bigo by’imari bifite ikibazo cy’igihe gito cyo kubura amafaranga.

Ingingo ya 58 iyemerera gutanga ayo mafaranga ku bigo bifite ubushobozi bwo kwishyura ariko kubera impamvu runaka bikaba byaragize ikibazo cy’igihe gito cy’ubushobozi bwo kubona amafaranga, hakoreshejwe ingwate ihagije, mu gihe gito kandi ku nyungu zisumba izisanzwe.

Ariko ibisobanuro nk’igihe cyo kwishyura, igipimo cy’inyungu n’andi mabwiriza bizagenwa n’amabwiriza ya BNR aho kuba mu itegeko ubwaryo.

-Igihe umugenzuzi wigenga ashobora gukomeza kongerwa ububasha cyarahindutse

Mu itegeko rishya, hakomeje kongerwa ubwigenge bw’abagenzuzi b’imari, rivuga ko bazakomeza gushyirwaho buri mwaka kandi bashobora kongererwa manda.

Ariko, umugenzuzi wakoze imyaka itanu ikurikirana ntashobora kongera gushyirwaho keretse hashize indi myaka itanu kuva manda ye irangiye.

Ibi bigamije kongera umucyo no kubazwa inshingano mu micungire y’imari.

-Ingingo yerekeye kujuririra ibyemezo ntiyashyizwe mu itegeko

Hari icyifuzo cyari kiri mu mushinga w’itegeko ariko kitageze mu itegeko ryemejwe.

Hari hateganyijwe ko umuntu ushaka kujuririra icyemezo cya BNR yagombaga kubikora mu gihe cy’amezi atatu kugira ngo hirindwe kujurira igihe icyo ari cyo cyose.

Ariko iri tegeko ntiryashyizemo iyo ngingo.

Ahubwo, Ingingo ya 70 ivuga ko amabwiriza, amateka n’ibyemezo bya BNR bikomeza kubahirizwa kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rufashe icyemezo cya nyuma kibihagarika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *