Donatille Mukabalisa wahoze uyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko y’u Rwanda yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe.
Mukabalisa yavutse ku italiki 30 Nyakanga(7)1960 atabaruka ku itariki 30, Nyakanga(7) 2026.
Yari umunyamategeko n’umunyapolitiki w’Umunyarwandakazi wagize uruhare rukomeye mu buyobozi bw’Igihugu.
Azwi cyane kuba yarabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umwanya yatorewe nyuma y’amatora rusange yabaye mu mwaka wa 2013.
Bivuze ko yayoboye uyu mutwe w’Inteko ishinga amategeko mu gihe cy’imyaka 12 ubaze ukageza mu mwaka wa 2025 ubwo yasimburwaga na Gertrude Kazarwa.
Kuwa 19, Nzeri(9) 2024, Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryemeje ko Mukabalisa agirwa Senateri, aho yakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imiyoborere, ubutegetsi bushingiye ku mategeko no gukomeza kubaka inzego za demokarasi mu Rwanda.
Ku wa 30, Nyakanga(7) 2026, byatangajwe ko Donatille Mukabalisa yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu Bitaro bya Faisal i Kigali, aho yari amaze iminsi avurirwa.
Mu gihe yari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa yayoboye Inteko mu bihe by’ingenzi byaranze igihugu, birimo gukomeza gushyiraho amategeko agamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse no kongerera ubushobozi inzego z’ubuyobozi.
Yanagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Mbere yo kwinjira mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, Mukabalisa yakoze imirimo itandukanye mu rwego rw’amategeko no mu nzego za Leta.
Yari umwe mu banyapolitiki b’abagore bagaragaje ubushobozi mu miyoborere, ibintu byakomeje gushimangira isura y’u Rwanda nk’igihugu cyahaye abagore amahirwe angana n’abagabo mu buyobozi.

