U Rwanda Rwabonye Miliyoni € 40 Zo Guteza Imbere Ubuhinzi

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Ubwo ayo masezerano yasinywaga.

U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’Amayero (asaga miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda) zo kuzateza imbere ubuhinzi kugira ngo burusheho kuba ubwa kijyambere kandi bube bwakwihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, hamwe na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

Azashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu, akazafasha u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije.

Ibyo byose bigamije kuzateza imbiere umushinga w’ubuhinzi bw’u Rwanda buvuguruye wiswe HANGARIBIHE: Transformational Climate-Smart and Inclusive Agriculture in Rwanda igizwe na miliyoni 36 z’Amayero zizahabwa Leta nk’ingengo y’imari yo gushyigikira ibikorwa byateganyijwe  na miliyoni 4 z’Amayero zizakoreshwa mu bufasha bwa tekiniki, kongerera ubushobozi inzego zitandukanye no gukora inyigo za tekiniki.

Ubu bufatanye bugamije guteza imbere ubuhinzi bukoresha uburyo bujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera ubushobozi bwo kwihanganira ingaruka zayo, no gushyigikira iterambere rirambye ry’urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *