Ku nshuro ya 22, abaturage bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo b’Abatutsi baba mu nkambi ya Kiziba bibutse ubwicanyi bwabakorewe mu bice bitandukanye bya DRC, mu Burundi no mu Rwanda ahitwa i Mudende.
Abavuze mu izina rya bagenzi babo bavuze ko kuba igihugu cyabo gituwe n’abaturage b’ubwoko bwinshi, hakaba haribasiwe ubw’Abatutsi bibabaje.
Perezida w’inkambi ya Kiziba witwa Méthode Nsengiyumva yavuze ko amahanga adakwiye kubatererana.
Ati: “Congo ifite abaturage b’ubwoko bwinshi ariko twe b’Abatutsi nitwe batoteje. Turasaba ko amahanga yahaguruka agahagarika ubwicanyi bukorerwa Abatutsi, abahunze bagataha iwabo.”
Umuyobozi w’inkambi( aba ayiyobora nk’intumwa ya MINEMA) witwa Léandre Karekezi avuga ko kwibuka ibyabaye bitagamije kuzura akaboze, ahubwo ari uburyo bwo kubwira abakiri bato amateka ngo bazaharanire ko ‘bitazongera’.
Abantu bakuru bo mu nkambi ya Kiziba iri mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyarusanga, Umurenge wa Rwankuba muri Karongi basaba abana gukunda igihugu bakomotsemo, bakajya basoma amateka bakamenya uko abayoboye igihugu cyabo basimburanye, ababatotoje n’ababafashe neza, bityo bakazaharanira gusubira iwabo.
Ibi bihuye n’insanganyamatsiko yo kwibuka igira iti: ” Twibuke twiyubaka, duharanire ubutabera no gutaha.”
Benjamin Ndarishize watanze ubuhamya yavuze ko abayobozi b’u Burundi bagiranye akagambane n’ubuyobozi bwa DRC bica Abatutsi 165 biciwe mu Burundi ahitwa Gatumba.
Mu ijoro ryo kuwa 13 rishyira kuwa 14, Kanama(8), 2004 nibwo ubwo bwicanyi bwakozwe.
Avuga ko ubwo bwicanyi bujya kuba, bwabanjirijwe n’amakimbirane umusirikare witwaga Colonel Jules Mutebutsi wo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri DRC yagiranye na Mbuza Mabe wari ufite umutwe w’inyeshyamba zo muri kiriya gihugu.
Ayo makimbirane yakurikiwe n’ubwoba bwatumye abaturage ba Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bahungira mu Burundi.
Aho kugira ngo Leta y’u Burundi ibatuze kure y’aho bari bahunze nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya, babatuje hafi ya DRC.

Byabereye uburyo abarwanyi ba Mbuza Mabe bwo gukorana n’abayobozi b’u Burundi gutegura igitero.
Nyuma yo gushaka imihoro, amafuni, imbunda n’ibindi, abateguye icyo gitero bashatse ibyuma bimurika kure kandi ku buso bugari bita projectors n’imashini zitanga amashanyarazi.
Bagira ngo baze kubona neza muri iyo nkambi babone neza aho abantu bihishe babice.

Ndizeye ati: “Urebye uko ubwo bwicanyi bwakozwe, ubona ko bwari bwarateguwe kandi kuba aho byabereye hari hafi y’ikigo cya gisirikare ariko ntibatabare, byerekana ko harimo akagambane.”
Imibare itangwa n’abarokotse ubwicanyi bwakorewe abaturage ba DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi baba mu Rwanda ivuga ko Abatutsi bazize ubwo bwicanyi barenga 15,000.

Bavuga ko kuba hari ababurokotse, bitanga umukoro wo guharanira ko bitazongera aho ari ho hose.

