Phanuel Sindayiheba uyobora Rusizi avuga ko iby’uko umwana wo mu Karere ke wabaye uwa Mbere mu gihugu ntaboneke aho amanota yatangarijwe ari ikintu kireba MINEDUC.
Icyakora, avuga ko ubuyobozi bwishimiye ko hari umunyeshuri wo muri aka Karere watsinze ku rwego rw’igihugu, agashima ko uburezi bw’u Rwanda budaheza, haba ku baba mu Mujyi no mu cyaro.
Ati: “Turashimira ababyeyi be n’abarezi babigizemo uruhare, bakabimufashijemo ”
Abashinzwe uburenganzira bw’abana bagaya ko Minisiteri y’uburezi itakurikiranye ngo yizere ko uwo mwana wo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Mushaka azaba ahari agashimirirwa hamwe na mugenzi we banganyije wo muri Kigali.
Evariste Murwanashyaka ushinzwe uburenganzira bw’abana muri CLADHO ati: “Sinavuga ko ari uburangare bw’ababyeyi kuko nta mubyeyi wabura mu birori byo guhemba umwana we wabaye uwa Mbere ku rwego rw’igihugu. Ni uburangare bwa MINEDUC.”
Ibi bisa n’ibyo Nyina wa Léontine Uwamariya witwa Françoise Nyirantore yabwiye Taarifa Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu italiki 21, Kanama(8) 2026.
Yavuze iyo baza kumenya ko umwana wabo yari buhemberwe kuba uwa mbere ku rwego rw’igihugu, bari bukore uko bashoboye ntibahabure.
Nyirantore yabivuze habura igihe gito ngo aze i Kigali azanywe na Visi Meya gufata ibihembo by’umukobwa we usanzwe wiga muri Nyamasheke.
Murwanashyaka Evariste avuga ko niyo Minisiteri iza guhamagara ikabura ababyeyi b’uwo mwana, yari buhamagare Akarere, kabura igahamagara aho umwana yiga, igakora ibishoboka uwo mwana ntabure.
Kuri X, guhera kuri uyu wa Kane kugeza mu masaha make ashize, impaka zireba iyo ngingo zari zishyushye.
Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu nibwo Nyirantore Françoise yari ageze muri Kigali.
Uyu mubyeyi yabwiye Taarifa Rwanda ko uwo mukobwa we watsinze ku rwego rw’igihugu ari bucura bwe mu bana umunani kandi ko bose bize.
Mu gitondo nibwo ubuyobozi bwa Rusizi bwamuhamagaye ari kujya ku kazi ku kigo nderabuzima cya Mushaka aho asanzwe akora, bumubwira kwitegura ngo bajyane i Kigali kuzana ibihembo bya Uwamariya.

